skol
fortebet

Perezida Zelensky yatakambiye ibihugu by’inshuti ya Ukraine kubera ibyo Uburusiya bwabakoreye

Yanditswe: Sunday 30, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yongeye gutakamba asaba ibntwaro zirasa kure nizo gukingira ikirere,nyuma y’igitero cya misile cyahitanye abantu barindwi harimo n’abana babiri.

Sponsored Ad

Iki gitero cy’Uburusiya ku mujyi wa Vilniansk, hafi y’umujyi wa Zaporizhzhia uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba, cyakomerekeje abandi 31, nk’uko abategetsi ba Ukraine babivuga.

Bose hamwe, abasivile nibura 11 nibo bishwe abandi 37 barakomereka mu bitero bya misile byakozwe ejo ku wa gatandatu mu turere dutandukanye twa Ukraine, nk’uko byandikwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Zelensky yanditse kuri Telegram ati: "Buri munsi, imijyi yacu n’abaturage bacu bahora mu kaga k’ibitero nk’ibi by’Uburusiya".

Ariko, yongeraho ko hariho uburyo bwo kwirinda ibi, harimo "gusenya ibibunda by’Uburusiya birasa ibisasu bya misile, gukoresha ibitwaro birasa kure hamwe no kongera ubuhanga bwa none bwo kurinda ikirere".

Yasohoye amafoto ava mu mujyi wa Vilniansk yerekana ikinogo kinini hafi y’inyubako yarimo gushya, hamwe n’imirambo itari mike irambaraye hasi.

Ibihugu by’incuti byo mu burengerazuba bimaze guha Ukraine ibitwaro bitari bike birasa kure - harimo n’ibisasu byo mu bwoko bwa Scalp by’Ubufaransa, ibyo mu bwoko bwa Storm Shadow by’Ubwongereza hamwe n’ibyo mu bwoko bwa ATACMS bya Amerika - hamwe kandi n’ibisasu byo mu bwoko bwa Patriot byo gukingira ikirere bihingurwa na Amerika.

Hagati aho, kohereza ibitwaro bya Amerika, ari nayo iha Ukraine byinshi kugeza ubu, ryaradindiye mu ntangiriro za 2024 nyuma y’aho integuza y’itegeko rijyanye n’imfashanyo ya gisirikare ihagaritswe mu nteko ishingamategeko na sena.

Kuri Telegram,Perezida Zelensky yashimiye incuti ku mfashanyo ziha igihugu cye, ariko akavuga ko ibyemezo bijyanye no kohereza izindi ntwaro "bikwiye kwihutishwa" kubera ko iyo"habaye gutinda gatoya muri iyi ntambara bituma abaturage batikira".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa