skol

Raila Odinga yarahiye, Uhuru Kenyatta yibereye mu mahanga

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Abashyigikiye Raila Odinga utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya ufite gahunda yo kurahirira kuyobora iki gihugu bamaze kugera kuri Uhuru Park ahateganyijwe kubera umuhango wo kwakira indahiro y’ uyu munyapolitiki.
Nubwo kwikubitiro polisi ya Kenya yari yatangaje ko itari bwemerere abashyigikiye Odinga kugera kuri Uhuru Park, amakuru ndetse n’ amafoto aturuka muri Kenya biremeza ko abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango ku bwinshi.
Wakwibaza uti Uhuru Kenyatta wamaze kurahirira (…)

Abashyigikiye Raila Odinga utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya ufite gahunda yo kurahirira kuyobora iki gihugu bamaze kugera kuri Uhuru Park ahateganyijwe kubera umuhango wo kwakira indahiro y’ uyu munyapolitiki.

Nubwo kwikubitiro polisi ya Kenya yari yatangaje ko itari bwemerere abashyigikiye Odinga kugera kuri Uhuru Park, amakuru ndetse n’ amafoto aturuka muri Kenya biremeza ko abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango ku bwinshi.

Wakwibaza uti Uhuru Kenyatta wamaze kurahirira kuyobora iki gihugu arimo gukora iki mu gihe uwo bahanganye agiye kurahira.

Amakuru atangazwa n’ ikinyamakuru cyo muri Kenya Pulselive aravuga ko Perezida Uhuru Kenyatta magingo aya yibereye mu nama y’ abakuru b’ ibihugu I Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia.

Uyu muyobozi yamaganye amakuru yavuzwe n’ubuyobozi bwa Nairobi ko Uhuru Park izakoreshwa kuri uwo munsi. NASA ngo izarahiza Raila Odinga nka Perezida, na Kalonzo Musyoka nka Visi Perezida.

Umuyobozi wa polisi y’ umugi wa Nairobi Japheth Koome ya Nairobi, yatangaje ko nta nama n’imwe igomba kubera mu gace ka Uhuru Park.

Odinga agiye kurahira mu gihe mu Gushyingo umwaka ushize, Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora Kenya, ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 10, barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Kenyatta yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora yasubiwemo tariki ya 26 Ukwakira aho yagize amajwi arenga 98%.

Mu matora yari yabanje, Komisiyo y’amatora yari yemeje ko Uhuru Kenyatta yatsinze Raila Odinga ku majwi 54,27%, mu gihe Odinga yari yagize 44,74%.
Gusa Odinga yanze iki cyemezo, avuga ko habayeho kwiba amajwi, ahita anatanga ikirego mu Rukiko.

Nyuma yo gusubirishamo amatora, Odinga yanze kuyitabira ahubwo avuga ko ari we mukuru w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa