RDC:‘Ibiganiro bya Luanda biri mu kaga’ - Thérèse Kayikwamba
Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2024

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo yabwiye BBC ko kubera imirwano yubuye mu minsi ishize muri teritwari ya Walikale y’Intara ya Kivu ya Ruguru abona inzira y’ibiganiro bigamije amahoro ya Luanda iri mu kaga.
Thérèse Kayikwamba yaganiriye na BBC News Day ku kicaro cya BBC i London mu gihe ari mu Bwongereza aho avuga ko yagiye kuvugana n’iki gihugu kizaba kiyoboye Akanama k’Umutekano ka ONU guhera mu kwezi gutaha, ngo bagisabe “kugira icyo bakora” mu gihe kizaba gifite ijambo ryisumbuyeho ku bibera ku isi.
Kayikwamba, uyobora intumwa za DR Congo zijya mu biganiro by’i Luanda muri Angola aho bahurira n’intumwa z’u Rwanda, avuga ko imirwano yabaye mu minsi micye ishize muri Walikale ari “ikintu gituma bigorana kwizera igisubizo kirambye” cyava mu biganiro bya Luanda.
Kayikwamba ashinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, kandi ko muri iyi mirwano yubuye zigamije “gufata ibindi bice bikize ku mabuye y’agaciro bya Walikale”.
Umutwe wa M23 ushinja ingabo za DR Congo ko ari zo zibatera aho bagenzura, bikaba ngombwa ko bitabara bakabakurikirana. Uhakana umugambi wo kwigarurira ibice bikize ku mabuye y’agaciro.
U Rwanda na rwo ruhakana ko haba hari ingabo zarwo zifasha umutwe wa M23, kandi ko nta ruhare rufite mu makimbirane muri DR Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *