skol
fortebet

RDC: Ihuriro Lamuka ryasabye ibisobanuro Tshisekedi kuri M23

Yanditswe: Monday 01, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Lamuka ryasabye ibisobanuro umukuru w’igihugu na guverinoma ku ifatwa ry’imijyi ya Kanyabayonga na Kayina, iherereye muri teritwari ya Lubero,bikozwe n’umutwe w’inyeshyamba M23.

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu, tariki ya 29 Kamena,nibwo umuvugizi wa Lamuka,Prince Epenge, yagaragaje iki cyifuzo mu itangazo i Kinshasa. Yashimangiye ko ari ngombwa kumenya ibyakozwe mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo leta ihagarike inyeshyamba za M23 muri ako karere.

Ati: “Ihuriro rya Lamuka rirasaba ibisobanuro, Bwana Felix Tshisekedi atubwire ari gukora iki mu burasirazuba n’ibiteganyijwe kugira ngo iki kibazo nticyongere kwisubiramo."

Yashimangiye ko abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru bakeneye umutekano no kurindwa kugira ngo bashobore guhinga imirima yabo no kwibeshaho. Yongeyeho ati: "Bashobora kujya mu murima, ariko icyo bashaka ni icyemezo cy’uko batazicwa na ADF na FDLR".

Iki cyifuzo cyaje nyuma y’amasaha make Kanyabayonga na Kayina hafashwe n’inyeshyamba za M23. Iyi mijyi yombi yo muri Lubero yatawe n’abaturage bayo, bahungira ahantu hizewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa