RDC yanenze u Rwanda kurasira indege yabo hejuru y’abasivile
Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

Umuvugizi wa leta ya DR Congo akaba na minisitiri w’itumanaho avuga ko indege yabo ya gisirikare yarashweho n’ingabo z’u Rwanda yariho “yururuka bisanzwe” ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko ko igikomeye ari “ukwiyemeza kuyirasa uzi neza ko ishohora kugwa ahatuye abasivile”.
Leta y’u Rwanda ivuga ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya DR Congo yari “yavogereye ikirere cy’u Rwanda”, ikongeraho ko ibyo ari ubwa gatatu byari bibaye.
Nta perereza ry’uruhande rwigenga riragira icyo (...)
Umuvugizi wa leta ya DR Congo akaba na minisitiri w’itumanaho avuga ko indege yabo ya gisirikare yarashweho n’ingabo z’u Rwanda yariho “yururuka bisanzwe” ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko ko igikomeye ari “ukwiyemeza kuyirasa uzi neza ko ishohora kugwa ahatuye abasivile”.
Leta y’u Rwanda ivuga ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya DR Congo yari “yavogereye ikirere cy’u Rwanda”, ikongeraho ko ibyo ari ubwa gatatu byari bibaye.
Nta perereza ry’uruhande rwigenga riragira icyo ritangaza ku iraswa ry’iyi ndege ryatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati ya Kigali na Kinshasa.
Patrick Muyaya yabwiye BBC Gahuzamiryango ko u Rwanda na DRC bihuriye ku mupaka mu kiyaga cya Kivu. Ati: “Aha niho abapilote baca kugira ngo bururutse indege kuri Goma, ibyo rero ntibigomba gufatwa n’u Rwanda nk’ikibazo, naho ubundi n’indege za gisivile zajya ziraswa.”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugana n’uruhande rw’u Rwanda kuri iki kibazo ariko ntibyashoboka.
Ikibazo cy’umutwe wa FDLR
RDC ishinja u Rwanda guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ya Luanda ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.
Kinshasa ikomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanya na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma. Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23.
U Rwanda ruhakana ibi, igashinja Kinshasa gukorana n’inyeshyamba ziyirwanya za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Raporo iheruka y’inzobere za ONU kuri DR Congo nayo ivuga ko bamwe mu bagize ingabo za DR Congo bakorana n’umutwe wa FDLR.
Muyaya yabwiye BBC ko Kigali “icya mbere bagomba kwemera ni uko FDLR ari abanyarwanda”, yongeraho ko “biteye ikibazo gushyira ku munzani umwe FDLR igizwe n’abantu bavuye mu Rwanda na M23”.
Ati: “Twebwe ntabwo ducumbikiye FDLR, ni abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse turi mu bikorwa byo gucyura impunzi ariko mbere y’ibyo tugomba kwita ku kibazo cy’imirwano y’abitwaje intwaro, twebwe ntabwo dukeneye gukorana na FDLR [kuko] yica mbere na mbere abanyecongo.”
Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yumvikanishije ko umutwe wa FDLR ari kimwe mu muzi w’ibibazo ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.
BBC
Ibitekerezo
ariko iyo muvuga M23 ngo ifashwa nu rwanda, iyo mvugo mwayiretse ko ntacyo ivuze?Mwe se ko mwabonye imachine ibakorera ariyo FDRL ?ni abanyekongo se?naho m23 nabana banyu, mubange, cy mubareke mukibanamo, kandi bazanabategeka, kuko babarusha ubwenge, gukunda abaturage bagenzi babo mwe ngo muraho mucukura gusa, ariko inda zanyu zizabata kugasi.mureke babakubite mwunve uko mumera kuko mudashaka ko abandi babaho kandi bararemwe nkamwe.muyaya niba warize communication, ariko ntuzi kuyikoresha, cyabitama aragushuka kandi ejo uzaba uriririra mu myotsi, uhakana ibyo cyabitama akora, ejo bizakugaruka yagurutse, ubundi ntanubwo agomba kwiyamamaza kuko ntamuyobozi umurimo.umuntu uhora avuga nkabagore, ajajwa ubusa gusa, ngo nibafatire rwanda ibihano, byuko rwakoze iki se?Urebe ukuntu ari bete comme ses pieds, buriya ntaziko bariya ahora abwira ubusa bamuciye amazi, kagame ariturije, yunvikana na bose, ntagira ubutiku namagambo atameshe nkinjajwa cyabitama uhora muri bimwe, ariko nibyo ko ntakindi azi gukorera igihugu cye se yabura byose?Gusa nuko ntacyo bizamugezaho, Putin naramushimye kimuhaye amafarnga ngo kiguza indege zizarasa m23 amuhaye SHANGAZI zaboze ariko bazakwishyuje budget yigihugu umaze usohorera ubusa.unva m23 irabasubiza kumurongo pe pe