RDC yashinje u Rwanda kuyiba amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari y’amadolari buri mwaka
Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavuze ko itakaza hafi miliyari imwe y’amadolari ku mwaka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro anyuzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko,yongera gusaba ko leta y’u Rwanda yafatirwa ibihano mpuzamahanga.
Minisitiri w’imari wa DRC, Nicolas Kazadi, yavuze ko u Rwanda mu mwaka ushize rwinjije hafi miliyari imwe y’amadolari muri zahabu, tin,Coltan na tungsten, kandi ngo iki gihugu gifite amabuye y’agaciro make cyane.
Uyu yatangarije Financial Times muri Commodities (...)
Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavuze ko itakaza hafi miliyari imwe y’amadolari ku mwaka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro anyuzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko,yongera gusaba ko leta y’u Rwanda yafatirwa ibihano mpuzamahanga.
Minisitiri w’imari wa DRC, Nicolas Kazadi, yavuze ko u Rwanda mu mwaka ushize rwinjije hafi miliyari imwe y’amadolari muri zahabu, tin,Coltan na tungsten, kandi ngo iki gihugu gifite amabuye y’agaciro make cyane.
Uyu yatangarije Financial Times muri Commodities Global Summit yabereye i Lausanne ati: "Byose biva muri DRC - ibyo biragaragara.Ntabwo ari ibirego gusa,hari n’ibimenyetso."
Kinshasa imaze igihe kinini ishinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wayo rushyigikira M23, umutwe witwaje intwaro wasubukuye imirwano mu mpera za 2021.
Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, aherutse gusaba Perezida w’Ubufaransa wabasuye, Emmanuel Macron gufatira ibihano by’ubukungu u Rwanda kubera ko rutera inkunga M23, yayogoje Uburasirazuba bwa DRC.
Kazadi yagize ati: "Turacyategereje ibyo bihano." Yongeyeho ko intego nyamukuru ya M23 ari ugutwara amabuye y’agaciro ya DRC no kuyanyuza ku mupaka.
Ati: “Twatunguwe cyane no kubona ko nta ’bihano [ku Rwanda], nta n’intangiriro y’ibihano.”
Minisiteri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Antony Blinken, yabwiye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu Kuboza ko “inkunga iyo ari yo yose iterwa imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya DRC igomba kurangira, harimo n’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23.’
U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi ibirego bivuga ko rufasha M23 ndetse n’uyu mutwe uhakana ko ufashwa n’u Rwanda.
Yolande Makolo, Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, yagize ati: “Minisitiri [Kazadi] afite imyumvire mibi. U Rwanda ntirukwiye gushinjwa gutsindwa kwa Leta ya DRC no kwangirika k’ubukungu bwabo kubera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro yemerwa na leta ibemerera, ndetse ikanayitera inkunga. ”
Ibitekerezo
Uyu ubivuga ko atabwira ayo mahanga ikibuza igihugu cye kuyacukura ngo kigire nibura ibyibanze nk’abandi bantu? Ni ukurogotwa gusa wagirango bababwiye ko uvuze nabi u Rwanda ibibazo bye bihita bikurura abagiraneza!
ehee nuriya ngo ni kazadi se ngo uri Minister w`imari?Ubundi se wabaga he?ubu nibwo ukijya kubona ko urwanda rwabamariye amabuye?Ko utavuga ibihugu byose bicukura aho, ko utavuga imitwe yinyeshyamba yose irenga 130 iri aho kandi ko ntakindi kibatunze uretse ayo mashenzi yamabuye uvuga, ko utavuga abacanshuro barunze aho birirwa bacukura, none mwese mwamaze kubona ko urwanda arirwo ruri aho kubera amabuye yagaciro kanyu?Harya ngo ubwo murashaka kubona igihugu giha urwanda ibihano?Ayiwe cyabitama aseba buri munsi none ubonye ko nawe uteyemo bakunva?Erega sibicucu nkamwe ntabwo bahana umuntu ntacyo bamuhora, mukomeze muhwiture ibigambo aho gusa nkaho mwarebye ibibsazo byabene gihugu cyanyu.isi yose yuzuye aho iri gucukura one ngo urwanda, ariko ko urwanda rwaremwe nimana murarushaho iki mwa bantu mwe batagira ubwenge?peace bihorere ahubwo se baretse abaturage bigihugu nabo bakicukurira ubundi bakimerera neza, ariko se babakundira, buriya igihugu gikennye badafite ayo mabuye yabo bakangisha? nta mihanda bagira, nta mazu meza bagira ubwo se ubundi uwo mutungo kamere wabo uyo uza kuba mu rwanda sha ngo murebe ukuntu ruba ruri muri paradizo, ubu niheza kandi ntaho rukura ayo matsindwa yabo, bo bameze ndende gusa basa nkabasahura.puuuu muve ku rwanda.