skol
fortebet

RDC yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitabiriye inama ya 19 idasanzwe, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi nama yanitabiriwe na Perezida Tshisekedi wa RDC, yize ku busabe bw’iki gihugu bwo kwinjira muri uyu muryango.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yemeje ku mugaragaro iyinjizwa rya Republika iharanira Demokarasi ya Congo nk’umunyamuryango mushya.
Uwo mwanzuro watangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitabiriye inama ya 19 idasanzwe, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yanitabiriwe na Perezida Tshisekedi wa RDC, yize ku busabe bw’iki gihugu bwo kwinjira muri uyu muryango.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yemeje ku mugaragaro iyinjizwa rya Republika iharanira Demokarasi ya Congo nk’umunyamuryango mushya.

Uwo mwanzuro watangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya usanzwe ariwe uyoboye uyu muryango muri iki gihe.

Umuyobozi wa EAC Perezida Uhuru Kenyatta,atangaza uyu mwanzuro yagize ati: "Kwinjira muri EAC kwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo birerekana intsinzi yo kwishyira hamwe kw’akarere!.

Perezida Kagame we yagize ati “U Rwanda rushyigikiye ko RDC yinjira muri EAC kandi rwiteguye kugira uruhare mu kuyifasha kwinjira neza muri EAC."

Iyi nama yemeje raporo y’Akanama k’Abaminisitiri ivuga ku biganiro byabaye hagati ya EAC na Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo (RDC), bigamije kwinjiza iki gihugu muri uyu muryango.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’iy’Akanama k’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, yari igamije kugena ibizigwaho na gahunda izakurikizwa mu kwemeza RDC ko yinjiye muri EAC.

Kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC bizatuma yo ubwayo yongera nibura miliyoni 90 z’abaturage kuri uyu muryango.

Magingo aya, EAC ifite abaturage miliyoni 193. Mu gihe RDC izaba yinjiyemo nk’Umunyamuryango bizatuma umubare wabo wiyongera babe miliyoni 280 yagure n’amarembo yawo ave ku Nyanja y’Abahinde agere ku Nyanja ya Atlantique.

Ni isoko rigari rizungukira ibihugu byose byo muri uyu muryango by’umwihariko abaturage bawo.

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo, Uganda, Kenya na Tanzania.

Igihugu cya RD Congo kikaba kibaye igihugu cya karindwi cyinjiye muri EAC nyuma ya Kenya, Uburundi, Uganda, Sudani y-Epfo, u Rwanda na Tanzaniya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa