skol
fortebet

Rishi Sunak yavuze ko nta mwimukira uzajya mu Rwanda mbere y’amatora

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amatora rusange mu Bwongereza araje – kandi vuba aha abaturage ni bo bagiye kugena ibiyavamo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko nta ndege itwaye abasaba ubuhungiro izerekeza mu Rwanda mbere y’ayo matora.

Mbere, byibazwaga ko abaminisitiri bazagerageza gutuma indege ya mbere ihaguruka mbere y’umunsi w’amatora, nk’uburyo bwo kugaragaza gahunda yabo ikomeye yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko.

Ariko ubu Sunak yavuze indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizahaguruka "niba nongeye gutorwa" ku itariki ya 4 Nyakanga (7).

Ubutegetsi vuba aha buzava aho inteko ishingamategeko ikorera i Westminster, ndetse buve no mu biganza by’ababufite ubu, ubwo inteko izaba isheshwe mu minsi iri imbere.

Abanyapolitike, n’ejo hazaza habo – ariko by’ingenzi cyane icyerekezo cy’igihugu – bizaba biri mu biganza by’abaturage b’Ubwongereza.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yatangarije hanze y’ibiro bye bya Number 10 Downing Street ko ayo matora azaba ku itariki ya 4 Nyakanga. Imvura yari irimo igwa ndetse humvikana n’umuziki mwinshi waturukaga mu bice byo hanze gato y’imiryango y’ibi biro.

Indirimbo yacurangwaga uzi iyo ari yo? Ni iyaciye ibintu kera yo mu myaka ya 1990, yitwa Things Can Only Get Better y’umuhanzi D:Ream – ishatse kuvuga ngo igishoboka gusa ni uko ibintu byamera neza kurushaho. Bamwe bashobora kuyibuka mu gihe cy’ubutegetsi bwa Tony Blair (yakoreshejwe n’ishyaka rye rya Labour mu kwiyamamaza).

Mu byumweru bishize, hari hakomeje kwitegwa ko amatora yazaba ku muhindo – hagati ya Nzeri (9) n’Ugushyingo (11) – bigaha Minisitiri w’intebe nibura imyaka ibiri ari ku butegetsi, ndetse bigaha ubukungu amahirwe menshi yo kwivugurura.

Mu minsi micye ishize, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru cyane muri leta yambwiye ko "nta mpamvu ihari yo gushamaduka", icyo gihe nari ndi mu kiganiro kijyanye n’uko amatora yaba ku mpeshyi.

Ibyemezo bijya bitungurana – ndetse hari bamwe bari bamaze igihe bahatira Rishi Sunak kuyajyamo byihuse, muri abo harimo Minisitiri w’intebe wungirije Oliver Dowden.

Abafite icyo gitekerezo bumva ko ibintu bishobora kuba bitazatera imbere cyane kurusha uko bimeze ubu, kandi ko ikigaragara nk’ubushake bw’abatora bwo guhabwa umwanya wo gutora kare, gishobora gutuma gutsindwa kw’ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi kuba kubi cyane mu gihe isango (’rendez-vous’) yahabwa abatora yaba yigijwe kure.

Igabanuka ry’ibiciro
Mu yandi magambo, koresha amatora ubu cyangwa bitabaye ibyo, ibintu bishobora kuzakubana bibi cyane.

Minisitiri w’intebe Sunak ashobora no kugaragaza ko zimwe mu ntego yari yihaye yazigezeho, cyangwa akaba ari mu nzira yo kuzigeraho.

Igabanuka ry’ibiciro n’iry’ikiguzi cy’imibereho ku kigero cyo hasi cyane kibayeho mu myaka hafi itatu ishize, ryatangajwe ku wa gatatu, ashobora kurigaragaza nk’ikintu yagezeho.

Birumvikana ko ibyo byose bitatewe gusa n’uruhare rwa leta.

Ariko za leta zibyegekwaho iyo ibiciro bitumbagiye, rero birimo gushyira mu gaciro kwitega ko leta izagerageza kugira uko ibyikururiraho ikavuga ko ari yo yamanuye ibiciro – kandi leta yamaze kubigenza gutyo.

Ndetse n’ubukungu muri rusange bugaragara ko buhagaze neza gacye.

Birasiga hehe kohereza abimukira mu Rwanda?
Mu gihe ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi – ryanatsindiye imyanya myinshi cyane kurusha irya Conservative mu matora yo mu nzego z’ibanze yabaye muri uku kwezi kwa Gicurasi (5) – ryaba ritsinze aya matora rusange, rishobora kuba iherezo rya gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro.

Abategetsi bo hejuru mu ishyaka rya Labour, barimo n’umukuru waryo Keir Starmer, basezeranyije gukuraho iyo gahunda, Labour niramuka itsinze aya matora.

Bavuga ko iyo gahunda ari ugusesagura amafaranga yo mu misoro ya rubanda kandi ko itazacyemura ikibazo cy’abinjira mu Bwongereza mu mato matoya yambuka umuhora uri hagati y’Ubwongereza n’Ubufaransa.

Ubu rero kwiyamamaza, kuzamara ibyumweru bitandatu, kuratangiye.

Abo mu ishyaka rya Conservative bazakomeza gusubiramo igitekerezo kimeze gutya: muritondere ibyo mushaka kwikururira. Ishyaka rya Labour n’abandi, bo bazakomeza gusubiramo ko igihe kigeze cyuko habaho impinduka.

Ibivaza mu matora bizaba bisobanuye ikintu kinini, uko bizagenda kose.

Wenda amakusanyabitekerezo aravugisha ukuri muri rusange, ko ishyaka riri ku butegetsi rizahinduka, cyangwa wenda aribeshya, ahubwo hazabeho gutungurana kwa mbere gukomeye kubayeho mu myaka ya vuba aha ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa