Igihugu cya Sudani y’epfo cyateye intambwe yo kurangiza imirwano imaze imyaka itanu, mu kugaragaza ko abamaze igihe bashyamiranye bagiye gusangira ubutegetsi.
Prezida Salva Kiir agiye gusubiza mu kazi Riek Machar nk’icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu.
Ishyaka riyobowe na Riek Machar rizahabwa imyanya mu nteko ishinga amategeko
Mu minsi iri imbere kandi ngo hari n’ibindi biganiro biteganijwe bizahagararirwa n’abategetsi bo mu karere.
Bwana Kiir yirukanye Bwana Machar mu 2013, amushinja gutegura guhirika ubutegetsi.
Abanyagihugu barenga ibihumbi 10 nibo baguye muri ubwo bushyamirane, mu kwezi gushize. impande zose zikaba zasinye amasezerano yo guhagarika imirwano burundu.
Ibitekerezo
Ubumwe bwa sudan yepho ni intambwe ikomeye mu gushimangira ubwe bwa.EAU ndetse nubwa UA aba banyapolitiki barwanaga bakeneye ko bagenzi babo bababahafo