skol
fortebet

Syria: Amatora ya Perezida ashobora kuba mu myaka ine iri imbere

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amatora ya Perezida wa Syria ashobora kuba mu myaka ine iri imbere, ingingo isa nk’itunguranye cyane ko byatekerezwaga ko aya matora yashobora kuba mu mezi 18.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Syria magingo aya, Ahmed al-Sharaa, yavuze ko bateganya gukora amatora mu myaka ine iri imbere, mu gihe Itegeko Nshinga ryari risanzwe rigiye gukurwaho, ibikorwa byo kwiga Itegeko Nshinga rishya bikazatwara nibura imyaka itatu.

Uyu mugabo kandi yavuze ko umutwe wa HTS uherutse gufata ubutegetsi uzavangwa n’izindi nzego za Leta ntiwemererwe kugira ishyaka ryawo, icyakora benshi bakavuga ko indi mitwe ya politiki ishobora kutazawemera.

Ahmed al-Sharaa yavuze ko hategerejwe inama izahuza amashyaka yose ari mu gihugu, amoko yose ndetse n’amadini atandukanye, kugira ngo yigire hamwe uburyo bwo kuzayobora igihugu.

Hagati aho, umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bashir al-Assad, Hadi al-Bahra, yavuze ko imyaka ine ari myinshi, avuga ko igihe gikwiriye cyari amezi 18, arimo amezi atandatu yo gutegura Itegeko Nshinga rishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa