skol
fortebet

Tanzania:Perezida Samia Suluhu yongereye umushahara fatizo w’abakozi

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania , Samia Suluhu Hassan yemeje inyongera ya 23.3% ku mushahara fatizo, bikaba bifatwa nk’intambwe ikomeye mu guhangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu by’umwihariko ku bakozi bahembwa amafaranga make kurusha abandi.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bakomeje kugaragaza ko igiciro cyo kubaho gikomeje gutumbagira bityo hakwiye kurebwa ku ngamba zafasha abantu gukomeza kubaho muri ibi bihe bigoye.
Perezida Samia Suluhu yafashe umwanzuro wo kongera uyu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania , Samia Suluhu Hassan yemeje inyongera ya 23.3% ku mushahara fatizo, bikaba bifatwa nk’intambwe ikomeye mu guhangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu by’umwihariko ku bakozi bahembwa amafaranga make kurusha abandi.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bakomeje kugaragaza ko igiciro cyo kubaho gikomeje gutumbagira bityo hakwiye kurebwa ku ngamba zafasha abantu gukomeza kubaho muri ibi bihe bigoye.

Perezida Samia Suluhu yafashe umwanzuro wo kongera uyu mushahara fatizo, bijyanirana no kongera imishahara y’abakozi ba Leta nyuma y’imyaka itandatu ishize idahinduka kuko yaherukaga kuvugururwa mu 2016.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Perezida ku wa Gatandatu, riragira riti: “Inyongera ku mushahara yemejwe hagendewe ku Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), amafaranga yinjira mu gihugu ndetse n’impinduka zikomeje kugaragara mu bukungu bw’Igihugu no mu ruhando mpuzamahanga.”

Kuva yajya ku butegetsi nyuma y’uruppfu rwa John Pombe Maghufuli, Perezida Samia Suluhu ntiyahwemye kugaragaza ubushake bwo guhindura politiki y’uwo yasimbuye atega amatwi ijwi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, guhindura imyumvire y’Igihugu kuri Koronavirusi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa