skol
fortebet

Tina Salama yavuze ko DRC izitabira ibiganiro bya Luanda

Yanditswe: Monday 17, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) izagira uruhare mu biganiro bya Luanda n’inyeshyamba za M23 (AFC-M23), kabone niyo, kuri iki cyiciro, bikigoye kumenya abazaba bagize intumwa, nk’uko byatangajwe na Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida wa Tshisekedi, nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Werurwe n’Ibiro Ntaramakuru, Reuters.

Sponsored Ad

Ku ruhande rwabo, inyeshyamba za M23 zemeje ko zabonye ubutumire bwandikiwe umuyobozi wabo, Bertrand Bisimwa, bwoherejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola ngo bazagire uruhare muri iyo mishyikirano.

Ku ruhande rwe, Perezida wa Angola, umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, yasabye ko impande zose zahagarika imirwano, hagamijwe gushyiraho umwuka mwiza kugira ngo amasezerano agamije amahoro arambye azabashe kubaho.

Hatagize igihinduka rero kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Werurwe 2025, nibwo intumwa za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iza M23 zizahurira i Luanda muri Angola mu rwego rwo gutangira ibiganiro bitaziguye hagati y’impande zombi Tshisekedi yari yararahiye ko bitazigera bibaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa