skol
fortebet

Trump arashinjwa amagambo yatumye umupfakazi arira

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Umudemukarate uri mu bagize inteko ishinga amategeko muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika arashinja Perezida w’ iki gihugu kuba yarambwiye amagambo mabi umupfakazi w’ umugabo w’ umusirikare wiciwe ku rugamba agatuma umupakazi arira.
Umupfakazi wa Sgt La David Johnson, umwe mu basirikare bane b’ Amerika biciwe muri Nigeria niwe bivugwa ko yarijijijwe n’ amagambo atari meza yabwiwe na Perezida Donald Trump kuri telephone.
Aba basirikare bane bishwe na Islamic state tariki 4 Ukwakira 2017. Ngo ubwo (...)

Sponsored Ad

Umudemukarate uri mu bagize inteko ishinga amategeko muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika arashinja Perezida w’ iki gihugu kuba yarambwiye
amagambo mabi umupfakazi w’ umugabo w’ umusirikare wiciwe ku rugamba agatuma umupakazi arira.

Umupfakazi wa Sgt La David Johnson, umwe mu basirikare bane b’ Amerika biciwe muri Nigeria niwe bivugwa ko yarijijijwe n’ amagambo atari meza yabwiwe na Perezida Donald Trump kuri telephone.

Aba basirikare bane bishwe na Islamic state tariki 4 Ukwakira 2017. Ngo ubwo imirambo ya ba nyakwigendera yageraga muri Amerika Trump yahamagaye umugore wa Sgt La David Johnson amubwira amagambo akurikira.

“Uyu mugabo yari afite ikibazo cyo mu mutwe, akwiye gusuzumwa.” Aya yasubiwemo n’ umushingamategeko Frederica Wilson aganira na CNN.

Umushingamategeko Frederica Wilson avuga ko yayumvise kuri telephone yari mu modoka yo mubwoko bwa Limousine akumva ijwi ni irya Perezida Trump. Ati “aya si amagambo wabwira umupfakazi.

Perezida Trump uhakana ibyo ashinjwa n’ uyu mushingamatekeko ngo yakomeje avuga ko iyo umusirikare agiye ku rugamba aba yiteguye gupfa no gukira.

Ati “Buri wese arabizi ko iyo ugiye mu ntambara, bishoboka ko utagaruka uri muzima”.

Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika yavuze ko ikiganiro Perezida Trump yagiranye n’ imiryango y’ abasirikare bishwe tariki 4 Ukwakira muri Nigeria ari ibanga.

Umushingamategeko Frederica Wilson avuga ko umupfakazi Wilson yamubwiye ko atibuka amagambo yasubije Perezida Trump akimara kumubwira amagambo yamukomerekeje, gusa uyu mushingamategeko avuga ko uyu mupfakazi yaririjwe n’ aya magambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa