skol
fortebet

Trump yaburiye bwa nyuma Hamas ngo irekure Abisiraheli yafashe bugwate

Yanditswe: Thursday 06, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yaburiye Hamas bwa nyuma ayibwira ko igomba kurekura Abisiraheli bafashwe bugwate mu ntambara yabahuje na Isiraheli bafungiwe muri Gaza.

Sponsored Ad

Mu nyandiko ndede Trump yanyujije kuri Truth Social yabwiye Hamas ko itazigera igira umutekano mu gihe idakoze ibyo ayitegetse kandi agiye guha Isiraheli buri kimwe gikenewe kugira ngo ibyo birangire.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Hamas iri gushinja Perezida Trump gushishikariza Isiraheli guhagarika amasezerano agamije agahenge no gukomeza kwerekana ko adashaka amahoro.

Umuvugizi w’umutwe wa Hamas, Hazem Qassem, yavuze ko ibikorwa bya Trump bizatuma amasezerano y’agahenge adindira agatuma Isiraheli yugurura amarembo yo kutayashyira mu bikorwa.

Trump atangaje ibyo hashize amasaha make ibiro bye ‘White House’ byemeje ko yavuganye na Hamas ku irekurwa ry’abafashwe bugwate basigaye.

Abinyujije ku rubuga rwe Trump yavuze ko hazabaho ukuzimu mu gihe imfungwa zitarekuwe, ariko ntiyagaragaje neza ubufasha n’imikoranire azagirana na Isiraheli.

Yagize ati: “Murekure izo mfungwa bidatinze ndetse mugarure vuba na bwangu imirambo y’abo mwishe cyangwa bibarangirireho. Ku bayobozi ni igihe cyo kuva muri Gaza mugifite amahirwe.”

Yongeyeho ati: “Abanya Gaza ahazaza heza harabategereje mu gihe mwarekuye izo ngwate ariko nimutabikora murapfuye.”

Si ubwa mbere Trump akangisha Hamas kurimbura Gaza kuko mu Ukuboza 2024, yavuze ko igihe abafashwe bugwate batarekuwe byaba ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa