skol
fortebet

U Bufaransa burakeka ko abana ba Omar Bongo basahuye Gabon se yategekaga

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubutabera bw’u Bufaransa bukeka ko abantu batandukanye bo mu muryango wa Bongo, uhereye kuri Omar Bongo ukagera ku muhungu we Ali Bongo, usigaye ari Perezida wa Gabon ubu, hamwe n’umukobwa we Pascaline baba barigwijeho umutungo ufite agaciro kabarirwa muri miliyoni 85 z’ama-euro.

Abana bane ba Omar Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon nibo inzego z’ubutabera mu Bufaransa zakozeho iperereza. Barimo Grâce, Betty, Arthur na Hermine.

Ni dosiye imaze imyaka irenga 15 ijyanye n’imitungo bivugwa ko babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Bufaransa.

Abo bana bakozweho iperereza hagati y’itariki 25 Werurwe na 5 Mata n’umucamanza Dominique Blanc.

Ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano no kunyereza umutungo wa rubanda, ruswa no gukoresha nabi umutungo ugenewe rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa