skol
fortebet

U Burundi burashinja u Burayi kuba inyuma y’ ibibazo bufite

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Pierre Nkurunziza na Perezida wa komisiyo ya EU, Jose Manuel Barroso, bahuriye mu nama muri 2014
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ejo ku wa Mbere tariki 5, u Burundi bwavuze ko bufite impapuro zigaragara ko u Burayi bufite uruhare mu bibazo byabushegeshe.
Iryo tangazo rivuga ko byakozwe n’ itsinda ry’ Abanyaburayi basuye umujyi wa Bujumbura mu mwaka wa 2014.
Nubwo ariko muri iryo tangazo u Burundi bushinja ibihugu by’ Abanyaburayi kubuhungabanyiza umutekano, iryo tsinda ry’ I (...)

Sponsored Ad

Perezida Pierre Nkurunziza na Perezida wa komisiyo ya EU, Jose Manuel Barroso, bahuriye mu nama muri 2014

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ejo ku wa Mbere tariki 5, u Burundi bwavuze ko bufite impapuro zigaragara ko u Burayi bufite uruhare mu bibazo byabushegeshe.

Iryo tangazo rivuga ko byakozwe n’ itsinda ry’ Abanyaburayi basuye umujyi wa Bujumbura mu mwaka wa 2014.

Nubwo ariko muri iryo tangazo u Burundi bushinja ibihugu by’ Abanyaburayi kubuhungabanyiza umutekano, iryo tsinda ry’ I Burayi ryasuye u Burundi muri 2014, imvuru nyir’ izina zitangira muri 2015.

Bivugwa ko umuryango w’ ubumwe bw’ u Burayi washyigikiye abahungabanyije umutekano w’ u Burundi, ni ukuvuga abagerageje guhirika u butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza muri tariki 19 Gicurasi 2015.

Nk’ uko BBC Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza ngo izo mpapuro u Burundi bufite zishimangira ibivugwa ko hari abanyamahanga bari inyuma y’ abashatse kuburizamo amatora y’ umukuru w’ igihugu yabaye muri 2015.

Mu nama y’ abakuru b’ ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba iheruka kubera Arusha, bamwe mu bakuru b’ ibi bihugu basabye ko ibihano by’ ubukungu u Burayi bwafatiye u Burundi byakurwaho, gusa kugeza ubu ibyo bihano ntabwo birakurwaho.

Benjamin Mkapa na Perezida Museveni nibo bahuza bashyizweho n’ Umuryango w’ Afurika iburasiraba hagamijwe gushakira umuti ibibazo by’ u Burundi ariko ntacyo ubu buhuza burageraho gifatika.

Ibitekerezo

  • ARIKO REKA ABAZUNGU BAJYE BADUSUZUGURA BABA BATUBONYE ABARUNDI SE NABAZUNGU BABABYAYE IGIHUGU KIZAHORA KIMEZEZE NKICYAHA KINYONI CYUMVA IGIKOMMYE,KIKASAMA MURIFUNGA MWARANGIZA NGO ABAZUNGU NTIBADUHA AMAFRANGA BAYABAHA SE MUGURA IKI MWABAKOREYE IKI MUGIRA UMUNWA WABARENZE NUBUGOME NIBYO BIBABUZA GUKORA MUREKE NAMAGAMBO MUZAGERA AHO ASHIRA

    ARIKO REKA ABAZUNGU BAJYE BADUSUZUGURA BABA BATUBONYE ABARUNDI SE NABAZUNGU BABABYAYE IGIHUGU KIZAHORA KIMEZEZE NKICYAHA KINYONI CYUMVA IGIKOMMYE,KIKASAMA MURIFUNGA MWARANGIZA NGO ABAZUNGU NTIBADUHA AMAFRANGA BAYABAHA SE MUGURA IKI MWABAKOREYE IKI MUGIRA UMUNWA WABARENZE NUBUGOME NIBYO BIBABUZA GUKORA MUREKE NAMAGAMBO MUZAGERA AHO ASHIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa