skol
fortebet

U Burundi bwafunze ibiro bya Loni bishinzwe uburenganzira bwa muntu

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byatangaje ko igihugu cy’ u Burundi bwategetse ibiro by’ Ishami ry’ Umuryango wa Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu bifungwa.

Sponsored Ad

Ubutumwa bwo gufunga ibi biro byashyikirijwe Umuhuzabikorwa wa Loni mu Burundi Garry Conille, ku wa Gatatu w’ iki Cyumweru. Leta y’ u Burundi yasabye Conille , kugeza ubu butumwa kuri Michelle Bachelet uyobora ONU mu gashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu gafite ikicaro I Geneve.

Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ‘abakozi mpuzamahanga 10 bagiye kwirukanwa ibiro byabo bikaba byamaze gufungwa bitarenze amezi abiri.

Guverinoma y’u Burundi yari imaze imyaka ibiri idakorana neza na ririya shami irishinja uruhare mu ikorwa rya raporo ya UN yayishinjaga kubangamira uburenganzira bwa ku rwego rwo hejuru.

Iriya raporo yarakaje abategetsi mu Burundi kandi ngo yatangaga impuruza ko mu Burundi hashobora kuzaba ubwicanyi bukomeye bukorerwa ikiremwamuntu.

Muri 2016 u Burundi nibwo bwabaye ubwa mbere mu bihugu byivanye mu byasinye amasezerano ashyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa