skol
fortebet

U Burundi bwamaze kwikura muri ICC

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ umwaka igihugu cy’ u Burundi gitangaje ko kigiye kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, kuri ubu bwamaze kubishyira mu bikorwa.
Mu mwaka ushize ibihugu birimo Afurika y’ Epfo, u Burundi, na Gambie byatangaje ko bigiye kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.
Gambia yabitangaje iyobowe na Yahya Jammeh, Perezida wasimbuye Jammeh, Adama Barrow avuga ko nta mpamvu yo kugira ngo igihugu cye gihagarike amasezerano gifitanye na ICC.
Nk’ uko BBC yabitangaje kuri ubu u Burundi (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ umwaka igihugu cy’ u Burundi gitangaje ko kigiye kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, kuri ubu bwamaze kubishyira mu bikorwa.

Mu mwaka ushize ibihugu birimo Afurika y’ Epfo, u Burundi, na Gambie byatangaje ko bigiye kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.

Gambia yabitangaje iyobowe na Yahya Jammeh, Perezida wasimbuye Jammeh, Adama Barrow avuga ko nta mpamvu yo kugira ngo igihugu cye gihagarike amasezerano gifitanye na ICC.

Nk’ uko BBC yabitangaje kuri ubu u Burundi bwamaze guhagarika amasezerano bwari bufitanye na ICC.

Muri Nzeri, Itsinda ry’Intumwa za UN zagiye gukora iperereza ku byaha by’iyicarubozo mu Burundi ndetse risohora raporo ishinja Leta gukora ibyaha byibasira inyoko muntu, birimo kwica, iyicarubozo ndetse basaba Urukiko Mpanabyaha gutangiza iperereza ku babigizemo uruhare.

Umuvugizi w’Urukiko Mpanabyaha yatangarije BBC ko kuba U Burundi bwivanye mu Rukiko Mpanabyaha bitazabangamira akazi kabo ko gukora iperereza.

Yagize ati “Ingingo ya 127 ivuga ko kwikura mu Rukiko bitazagira icyo bitwara ku bucamanza bwa ICC ku byaha byakozwe igihe igihugu cyari ikinyamuryango.”

ICC ifite ibihugu binyamuryango 122, muri byo 34 ni ibyo muri Africa.
U Burundi busa n’ubwagiye mu kangaratete kuva mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, by’umwihariko abatamushyigikiye bavugaga ko itemewe n’itegeko nshinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa