skol
fortebet

U Burundi bwasabye u Rwanda ikintu gikomeye kugira ngo bufungure imipaka ibahuza

Yanditswe: Saturday 26, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi yatangaje ko Leta ititeguye gufungura imipaka gihana n’u Rwanda mu gihe rwaba rutararekura abashatse guhirika ubutegetsi bw’Uburundi mu mwaka w’i 2015.
Yabivugiye mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru z’igihugu bahaye abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa Gatanu.
Nubwo u Burundi ngo bwifuza ibi,umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye,Evelyne Butoyi yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze kure ndetse ngo gihamya n’amabaruwa abakuru b’ibihugu baherutse (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi yatangaje ko Leta ititeguye gufungura imipaka gihana n’u Rwanda mu gihe rwaba rutararekura abashatse guhirika ubutegetsi bw’Uburundi mu mwaka w’i 2015.

Yabivugiye mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru z’igihugu bahaye abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa Gatanu.

Nubwo u Burundi ngo bwifuza ibi,umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye,Evelyne Butoyi yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze kure ndetse ngo gihamya n’amabaruwa abakuru b’ibihugu baherutse kwandikirana.

Yagize ati "Umubano w’u Rwanda n’u Burundi murabizi ko wangiritse ariko aho bigeze abakuru b’ibihugu byombi barimo gukora kugira ngo uwo mubano wongere kumera neza.

Biragoye kumenya ibiri mu ibaruwa abantu 2 bandikiranye cyane cyane umukuru w’igihugu."

Abajijwe icyo u Burundi buri gukora nyuma y’uko u Rwanda rufunguye imipaka,Madamu Butoyi yagize ati "Mubyibuke,u Rwanda rwafunguye imipaka bitewe n’aho icyorezo cya Covid-19 kigeze.Bafunguye uruhande rwabo natwe reka turindire turebe niho bigana kuko nacyo twese twifuza."

Umuzi w’ibyo u Burundi busaba u Rwanda n’ukubwoherereza abagerageje guhirika ubutegetsi muri 2015 banashakishwa n’imiryango mpuzamahanga.

Madamu Butoyi yagize ati "Murabizi ko hari abateye igihugu muri 2015 bari mu Rwanda kandi ko igihugu cyacu kitanejejwe nabyo.

Perezida Kagame aheruka gutangaza ko abo u Burundi bushaka barengewe n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi n’abahunze politiki.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa