skol
fortebet

Ubufaransa bwahamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri Australia kubera amasezerano ya AUKUS

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubufaransa bwavuze ko buhamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri Australia ngo bagirane ibiganiro, mu kwamagana amasezerano yo mu rwego rw’umutekano arimo n’Ubwongereza.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa yavuze ko icyo "cyemezo kidasanzwe" gifite ishingiro kubera "gukomera kudasanzwe" kw’ibyabaye.

Ayo masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano, azwi ku izina rya AUKUS, azatuma Australia ihabwa ikoranabuhanga ryo kubaka amato (ubwato) yo munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri.

Yarakaje Ubufaransa kuko yatumye butakaza amasezerano afite agaciro kabarirwa muri za miliyari bwari bwaragiranye na Australia.

Ayo masezerano abonwa ahanini nk’umuhate wo guhangana no kugira ijambo kutavugwaho rumwe kw’Ubushinwa mu karere k’inyanja ko mu majyepfo y’Ubushinwa (kazwi nka South China Sea) ko mu nyanja ya Pacifique.

Yatangajwe ku wa gatatu na Perezida w’Amerika Joe Biden, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson hamwe na Minisitiri w’intebe wa Australia Scott Morrison.

Ubufaransa bwamenyeshejwe iby’ayo masezerano habura amasaha gusa ngo atangazwe ku mugaragaro.

Mu itangazo ryo ku wa gatanu nimugoroba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Jean-Yves Le Drian, wari wavuze ko ayo masezerano ari "ugusogotwa mu mugongo", yavuze ko abo ba ambasaderi bahamagajwe ku busabe bwa Perezida Emmanuel Macron.

Bwana Le Drian yavuze ko ayo masezerano ari "imyitwarire itakwihanganirwa hagati y’inshuti n’abafatanyabikorwa ifite ingaruka zitaziguye ku cyerekezo dufite ku miryango yacu, ku bufatanye bwacu no ku kamaro k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pacifique ku Burayi".

Umutegetsi wo mu biro bya Perezida w’Amerika bya White House yavuze ko ababajwe n’icyemezo cy’Ubufaransa kandi ko azavugana na bwo mu minsi iri imbere ngo hashakirwe umuti ibyo batumvikanaho.

Avugira i Washington, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australia Marise Payne yavuze ko yumva "kubabara" kw’Ubufaransa, avuga ko yizeye gukorana na bwo ngo bwumve "agaciro duha umubano w’ibihugu".

Guhamagaza ba ambasaderi ni ikintu kidakunze kubaho hagati y’ibihugu by’inshuti, kandi byibazwa ko ubu ari bwo bwa mbere Ubufaransa butumije ba ambasaderi babwo muri ibyo bihugu bibiri. Abadipolomate b’Ubufaransa i Washington bari bamaze kuburizamo ibirori byo kwishimira umubano hagati y’Amerika n’Ubufaransa byari biteganyijwe kuba ku wa gatanu.

Ayo masezerano avuze ko Australia izaba igihugu cya karindwi gusa ku isi gifite amato yo munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri, nyuma y’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa, Ubuhinde n’Uburusiya.

Inshuti zayo zizanayiha ku bushobozi bw’umutekano wo kuri mudasobwa, ubuhanga mu ikoranabuhanga ry’imashini zigana imikorere ya muntu (artificial intelligence/intelligence artificielle) ndetse n’irindi koranabuhanga ryo munsi y’inyanja.

Gutangaza ayo masezerano byasoje kontaro ifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari ya Australia (angana n’ama-Euro miliyari 31) yo kubaka amato 12 yo munsi y’inyanja agenewe ingabo zirwanira mu mazi za Australia, Ubufaransa bwari bwagiranye na Australia mu 2016.

Hagati aho, Ubushinwa bashinje ibyo bihugu bitatu bikomeye biri muri ayo masezerano kugira "imitekerereze yo mu gihe cy’Intambara y’Ubutita".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa