skol
fortebet

Ubufatanye bushya kuri Putin na Kim Jong-un basangiye umwanzi Amerika

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uburusiya bwemeje ko bugiye “kwagura imibanire yubaka kandi muri byinshi” na Korea ya Ruguru, nk’uko byavuzwe na Perezida Vladimir Putin.

Sponsored Ad

Uburusiya bwemeje ko bugiye “kwagura imibanire yubaka kandi muri byinshi” na Korea ya Ruguru, nk’uko byavuzwe na Perezida Vladimir Putin.

Mu ibaruwa yoherereje mugenzi we Kim Jong un ku munsi w’ubwigenge bwa Pyongyang, Putin yavuze ko ibyo bizaba biri mu nyungu z’ibihugu byombi.

Mu gusubiza, Kim yavuze ko ubucuti bw’ibihugu byombi buhera mu ntambara ya kabiri y’isi aho batsinze Ubuyapani.

Yongeyeho ko “ubucuti bwacu bwa kivandimwe” buzakomeza gukomera.

Ikinyamakuru KCNA cya leta ya Korea ya Ruguru kivuga ko Putin yavuze ko umubano wagutse “uzagendana n’inyungu z’ibihugu byombi”.

Mu ibaruwa, Kim yasubije ko ubucuti bwa Korea ya Ruguru n’Uburusiya “bwavutse mu ntambara yo kurwanya Ubuyapani” kandi ko “bwakomeje kandi bukaguka ikinyejana nyuma y’ikindi”.

Yongeraho ko ubwo bucuti n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu “bwageze ku rwego rwo hejuru, ku rugamba rumwe rwo gucogoza ingufu za gisirikare z’umwanzi n’ubushotoranyi”.

Pyongyang ntiyasobanuye izo ngufu z’umwanzi mu izina, ariko iyo nyito yakoreshejwe kenshi na Korea ya Ruguru mu gusobanura Amerika n’inshuti zayo.

Muri Nyakanga(7), Korea ya Ruguru yabaye kimwe mu bihugu bicye byemera leta ebyiri zishyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine, nyuma y’uko Moscow isinye itegeko ko izo leta zigenga.

Mu kwihimura, Ukraine, iri kurwana n’Uburusiya bwateye ubutaka bwayo, yahagaritse umubano wose na Pyongyang.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa