skol
fortebet

Uburusiya bwashyize imbaraga mu kwiyegerereza Africa, Sergei Lavrov ari muri Congo

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yaraye ageze muri Congo Brazzaville aturutse i Cairo mu Misiri. Nyuma arerekeza i Kampala n’i Addis Ababa.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yaraye ageze muri Congo Brazzaville aturutse i Cairo mu Misiri. Nyuma arerekeza i Kampala n’i Addis Ababa.

Mu ijoro ryo ku cyumweru, indege imutwaye yururutse ku kibuga cy’indege cy’i Oyo mu majyaruguru ya Congo, kuri 400Km uvuye i Brazzaville.

Oyo ni umujyi ufatwa nk’ahantu Perezida Denis Sassou Nguesso afite imbaraga no gushyigikirwa bikomeye.

Kuri uyu wa mbere, biteganyijwe ko Lavrov agirana ibiganiro na Perezida Sassou Nguesso, mbere y’uko akomereza i Kampala muri Uganda.

Ni ingendo zigamije gushaka gushyigikirwa ku ruhando mpuzamahanga muri iki gihe Uburusiya buri mu ntambara na Ukraine.

Izi ngendo ze kandi zirereka isi ko Uburusiya “butari mu kato” k’umuryango mpuzamahanga, nk’uko Lavrov yabitangaje.

Ku cyumweru ari i Cairo aho yabonaye na Perezida Abdel Fattah el-Sissi, Lavrov yahakanye ibirego ko Moscow yateje akaga k’ibura ry’ibiribwa ku isi.

Yabwiye ba ambasaderi ba Arab League ko ibihugu by’iburengerazuba bibeshya ku bihano byafatiye Uburusiya n’ingaruka bitera ku biribwa ku isi.

Igice kinini cy’ibihugu by’abarabu na Africa bizahajwe n’ibura ry’ibinyampeke kubera intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Ibi bihugu byombi ubusanzwe byohereza hejuru ya 40% by’ingano Africa ikoresha, nk’uko bivugwa na Banki nyafrika itsura amajyambere.

Ku bihugu bine Lavrov arimo gusura muri Africa bibiri; Uganda na Congo, byagaragaje ko nta ruhande bibogamiyeho ku ntambara muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa