skol
fortebet

Uburusiya bwise Hitler Umuyahudi birakaza Israel

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Israel yarakajwe n’uko Uburusiya bwavuze ko Hitler yari afite inkomoko y’Abayahudi.

Sponsored Ad

Israel yarakajwe n’uko Uburusiya bwavuze ko Hitler yari afite inkomoko y’Abayahudi.

Minisiteri wa Israel ushinzwe ububanyi n’amahanga yiyamye uburusiya ku bwayo magambo, ashimangira ko badashobora kwihanganira imvugo ya mugenzi we w’Uburusiya igira umukuru w’aba-Nazi Adolf Hitler Umuyahudi

Sergei Lavrov yabivuze ubwo yasobanuraga impamvu Uburusiya buvuga ko Ukraine ari iy’aba "Nazi" n’ubwo umukuru wayo ari Umuyahudi.

Ubunyamabanga bwa Israel bushinzwe migenderanire bwahise butumaho uhagarariye Uburusiya muri icyo gihugu kujya kwisobanura kandi busaba ko asaba imbabazi.

Ubudage bw’aba-Nazi bwishe miriyoni esheshatu z’Abayahudi muri Holocaust mu ntambara ya 2 y’isi.

Lavrov ibyo yabivuze mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu Butariyani Zona Bianca mu mpera z’iki cyumweru , nyuma y’iminsi mike gusa Israel mu munsi wo kwibuka, umwe mu minsi ikomeye cyane ku ndanga minsi y’abanya-Israel.

Minisiteri w’ubanyi n’amahanga wa Israel yarakajwe cyane n’ayo magambo ya Lavrov, amushinja urwango rw’Abayahudi (anti-semitism).

Uburusiya bukomeza gusubiramo ko imwe mu ntego yabwo mu ntambara kuri Ukraine ari icyo bwita "kuvana mu bu-Nazi" icyo gihugu, n’ubwo nta kimenyetso gifatika gihari kemeza ko icyo gihugu kitwara nk’ aba-nazi.

Israel isanganywe imigenderanire n’ibihugu byompi, Uburusiya na Ukraine, iri mu bya mbere mu kugerageza guhuza ibyo bihugu ngo bihagarike kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa