skol
fortebet

Ubutumwa Obama yashyize kuri twitter bwaciye agahigo ko gukundwa n’ abantu benshi ku Isi

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ucyuye igihe Barack Obama ubutumwa yashyize ku rubuga rwe rwa twitter buca agahigo ko gukunda n’ abantu benshi kuva urubuga rwa twitter rwabaho.
Ubu butumwa Obama ashyira kuri twitter (Tweets) n’ ubusanzwe bukundwa n’ abantu benshi ariko kuri iyi nshuro bwo byabaye agahebuzo.
Nyuma y’ ihohoterwa ryabereye ahitwa Charlotesville ahaberaga imyigarambyo yamagana ivangura rishingiye ku ruhu, ikagwamo umugore umwe abandi barenga 20 bagakomereka, Obama (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ucyuye igihe Barack Obama ubutumwa yashyize ku rubuga rwe rwa twitter buca agahigo ko gukunda n’ abantu benshi kuva urubuga rwa twitter rwabaho.

Ubu butumwa Obama ashyira kuri twitter (Tweets) n’ ubusanzwe bukundwa n’ abantu benshi ariko kuri iyi nshuro bwo byabaye agahebuzo.

Nyuma y’ ihohoterwa ryabereye ahitwa Charlotesville ahaberaga imyigarambyo yamagana ivangura rishingiye ku ruhu, ikagwamo umugore umwe abandi barenga 20 bagakomereka, Obama yashyize kuri twitter ubu butumwa busubiramo amagambo yavuzwe na Nyakwigendera Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’ Epfo. Yabushyizeho ku Cyumweru tariki 13 Kanama bumaze gukundwa n’ abantu barenga miliyoni 3.

Ni ubutumwa bugira buti “Nta muntu uvuka yanga undi kubera ibara ry’ uruhu rwe, aho akomoka cyangwa idini rye”

Muri ubu butumwa uyu mwirabura wa mbere wayoboye Leta zunze ubumwe z’ Amerika yakomeje agaragaza ko niba umuntu ashobora kwiga kwangana akabishobora icyoroshye kurusha ibindi ari ugukomeza urukundo yavukanye.

Iyi tweet ya Obama imaze gutangwaho ibitekerezo ibihumbi 48, yakwirakwijwe inshuro miliyoni n’ ibihumbi 200 ikundwa n’ abantu barenga miliyoni 3. (3 milions likes).

Iyi tweet iciye agahigo ko gukundwa n’ abantu benshi isimbuye iy’ umuhanzi w’ Umunyamerika Ariana Grande yakunze na miliyoni ebyiri n’ ibihumbi 700.

Ubutumwa bwa Ariana Grande bwari ubutumwa bwihanganisha abantu nyuma y’ igitero cyabereye mu mugi wa Manchester (mu Bwongereza ) ubwo yari yakoreyeyo igitaramo.

Yagize ati “Nashegeshwe mu mutima, munyihanganire, munyihanganire, sinabona icyo mvuga”

Kuri twitter Obama akurikirwa n’ abantu miliyoni 93 n’ ibihumbi 300. Ariana Grande akurikirwa na miliyoni 50 n’ ibihumbi 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa