Uganda: Abadepite banze amafaranga bahawe banayangisha bagenzi babo
Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017
Abadepite 10 bo mu gihugu cya Uganda banze miliyoni 29 z’ amashilingi bagenewe buri mudepite wemera kwiga ku mushinga w’ itegeko rivuga imyaka y’ amavuko Perezida wa Uganda akwiye kuyobora afite.
Abanze ayo mashilingi ni Ni depite Ibrahim Ssemujju, Muwanga Kivumbi, William Nzoghu, Angelina Osege, Robinah Ssentongo, Ana Adeke, Betty Aol na Moses Kasibante. Bose basaba bagenzi babo bo mu ishyaka rya NRM n’andi atavuga rumwe na leta gusubiza ayo mafaranga kuko azabatera kubogama.
The New (…)

The New Vision dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ssemujju usanzwe ari muri komite ishinzwe ibikorwa by’inteko no kubahiriza amategeko ari nayo igenzura ingengo y’imari y’inteko, avuga ko ayo mafaranga bahawe atateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2017/2018.
Yagize ati “ Nk’abagize inteko biri mu nshingano zacu gukurikirana ibigo bya leta bikoresha ingengo y’imari nabi. Mu gihe cyashize twagiye tunenga benshi bagiye banyereza umutungo wa rubanda bakawukoresha ibyo utagenewe. Ntitwakwemera ko n’inteko nayo ikora iryo kosa.”
Yongeyeho ko bashaka ko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yerekana aho ayo mafaranga yavuye, agahamya niba ataranyerejwe mu mutungo w’igihugu.
Ejo hashize nibwo byatangajwe ko buri mudepite muri 449 bagize inteko azahabwa izo miliyoni 29 z’amashilingi (abarirwa muri miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda) hatitawe ku ishyaka abarizwamo.
Ayo mafaranga yari ayo kubafasha mu ngendo bazagirira hirya no hino bagisha inama abaturage ku guhindura ingingo y’itegeko nshinga igena ko umukuru w’igihugu cya Uganda agomba kuba atarengeje imyaka 75 kandi adafite munsi ya 35.
Guhindura iyi ngingo byamaganwe bikomeye n’abatavuga rumwe na leta, abanyamadini, abanyamategeko na sosiyete sivile bavuga ko bigamije gutuma Perezida Museveni, ufite imyaka 73 yiyamamariza indi manda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *