skol

Uganda na Kongo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Yanditswe: Friday 28, May 2021

Leta ya Uganda n’iya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byasinyanye amasezerano yubufatanye mu kubaka imihanda, guteza imbere ubucuruzi ndetse n’ibijyenye no kurinda umutekano.
Uwo muhango wabereye Entebbe ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike havugwa inkuru y’ukwambuka kw’ingabo za Uganda zijya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo guhashya inyeshyamba za ADF zimaze imyaka itari mike zifite indiri yazo muri icyo gihugu aho ziva (…)

Leta ya Uganda n’iya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byasinyanye amasezerano yubufatanye mu kubaka imihanda, guteza imbere ubucuruzi ndetse n’ibijyenye no kurinda umutekano.

Uwo muhango wabereye Entebbe ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike havugwa inkuru y’ukwambuka kw’ingabo za Uganda zijya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo guhashya inyeshyamba za ADF zimaze imyaka itari mike zifite indiri yazo muri icyo gihugu aho ziva zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu na Perezida Museveni ku ruhande rwa Uganda na Christophe Lutundula Ministri w’Ububanyi n’Amahanga ari na we wungirije Ministri w’Intebe ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

IJWI RY’AMERIKA

Ibitekerezo

  • ADF se si tekiniki ya M7?.
    Ariko porituki we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa