Uganda: Umwami Mumbere yavuze ko yiyumva nk’ imbohe nubwo yarekuwe
Yanditswe: Sunday 28, May 2017
Charles Wesley Mumbere, umwami w’ ubwami bwa Rwenzururu mu gihugu cya Uganda yavuze ko yumva ameze nk’ ukiri mu buroko nubwo yarekuwe n’ urukiko rwa Jinja nyuma yo gutanga ingwate.
Mumbere yabivuze ku wa Kane w’ iki cyumweru ubwo yari imbere y’ urukiko rwa Jinja.
Yagize ati “Kuba abashinzwe umutekano bahora hafi y’ urugo rwanjye bituma numva meze nk’ uri muri gereza n’ ubwo mu bigaragara narekuwe”
Umwami mu mbere n’ abarinzi 180 batawe muri yombi n’ ingabo ndetse n’ igisirikare cya Uganda mu kwezi (...)
Charles Wesley Mumbere, umwami w’ ubwami bwa Rwenzururu mu gihugu cya Uganda yavuze ko yumva ameze nk’ ukiri mu buroko nubwo yarekuwe n’ urukiko rwa Jinja nyuma yo gutanga ingwate.
Mumbere yabivuze ku wa Kane w’ iki cyumweru ubwo yari imbere y’ urukiko rwa Jinja.
Yagize ati “Kuba abashinzwe umutekano bahora hafi y’ urugo rwanjye bituma numva meze nk’ uri muri gereza n’ ubwo mu bigaragara narekuwe”
Umwami mu mbere n’ abarinzi 180 batawe muri yombi n’ ingabo ndetse n’ igisirikare cya Uganda mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2016, nyuma yo gukekwaho uruhare mu bwicanyi bwari bumaze guhitana abarenga 100 barimo n’ abashinzwe umutekano mu gace ka Rwenzori.
Tariki 6 Gashyantare 2017, nibwo umwami mu mbere yarekuwe abahabwa amabwiriza yo kutarenga uturere dutatu Kampala, Wakiso na Jinja.
Tariki 26 Gicurasi 2017, umwami Mumbere yabwiye itangazamakuru ko adashimishijwe no kuba Leta irimo gutinda gusoza iperereza ku kirego cye.
Kuva yatabwa muri yombi mu Ugushyingo 2016, Umwami Mumbere ntabwo arasubira mu bwami bwe mu gace ka Rwenzori. Iri ni rimwe mu mabwiriza yahawe mbere yo kurekurwa.
Yagize ati “Mu by’ ukuri iperereza ririmo gutinda kurangira. Leta irimo kunteguha cyane. Ikirego cyanjye kizashyirwa mu bitabo by’ amateka nk’ umwami wa mbere ukurikiranyweho ibyaha bingana kuriya kuva Uganda yabona ubwigenge. Nararekuwe ariko amabwiriza yashyizweho ku nzu mbamo nayo n’ indi gereza”
Samuel Muyizzi umwe mu banyamategeko bunganira umwami Mumbere yavuze barimo kuganira na Leta ngo barebe ko urubanza rwa Mumbere na bagenzi bareganwa rwakwimurirwa mu yindi ngoro y’ ubutabera aho abaregwa n’ababunganira bajya babasha guhura mu buryo bworoshye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *