Uganda: Urukiko rwategetse ko akayabo kashyizwe mu mva y’ Umuherwe Semwanga gakurwamo
Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017
Urukiko rukuru rwo mu gihugu cya Uganda rwategetse ko akayabo k’ amafaranga kashyizwe mu mva y’ umuherwe Ivan Semwaga uherutse gushyirwa gakurwa gakurwamo.
Mu muhango wo gushyira itsinda rya Gang Rich Semwanga yabarizwagamo rimuhererekesheje akangari k’amafaranga arimo amashiringi ya Uganda, Rand yo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Amadorali ya Amerika.
Nyuma yo gushyingura, igipolisi cya Uganda cyahise gifata umwanzuro wo kurinda iyo mva, hirindwa ko yacukurwa hagakurwamo ibintu by’agaciro (...)
Urukiko rukuru rwo mu gihugu cya Uganda rwategetse ko akayabo k’ amafaranga kashyizwe mu mva y’ umuherwe Ivan Semwaga uherutse gushyirwa gakurwa gakurwamo.
Mu muhango wo gushyira itsinda rya Gang Rich Semwanga yabarizwagamo rimuhererekesheje akangari k’amafaranga arimo amashiringi ya Uganda, Rand yo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Amadorali ya Amerika.
Nyuma yo gushyingura, igipolisi cya Uganda cyahise gifata umwanzuro wo kurinda iyo mva, hirindwa ko yacukurwa hagakurwamo ibintu by’agaciro birimo.
Gukura amafaranga mu mva, urukiko rukaba rwabitegetse Banki ya Uganda ndetse n’isosiyete yagize uruhare mu gushyingura nyakwigendera yitwa A Plus Management Ltd.
Ikinyamakuru Watchdog dukesha iyi nkuru cyatangaje ko urukiko rukuru rwa Uganda rwafashe icyemezo cyo gukuramo ako kayabo agasubizwa ku isoko mu rwego rwo kubaha ayo mafaranga.
Hari amakuru avuga ko nyuma y’aho Semwanga ashyinguranwe ako kayabo ngo abanyamategeko babifashe mu buryo butandukanye, aho benshi bavuze ko bitubahirije ibyo Itegeko Nshinga rya Uganda riteganya.
Ibi bije nyuma kandi yaho umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ugaragarije impungenge ko igihe ayo mafaranga yakomeza kuba mu mva yateza umutekano muke, aho ngo abantu bashoboraga gucukura imva bakayiba.
Ivan Semwaga wari ufite imyaka 39, yapfuye mu cyumweru gishize muri Afurika y’Epfo, akaba ari na ho yakoreraga ubucuruzi bukomeye. Yahoze ari umugabo wa Zarinah (Zari) Zaitun Hussein, ubu akaba asigaye ari umugore wa Diamond umuririmbyi ukunzwe wo muri Tanzaniya.
Umuryango wa Semwanga watangarije ikinyamakuru Bukede cyo muri Uganda ko urupfu rw’ uyu muherwe Zari arifitemo uruhare kuko Semwanga yatangiye kumererwa nabi aho Zari amurekeye akajya gukundana na Diamond.
Ibitekerezo
Oya abagabo ntibagahemukire abagore babaca inyuma ngo nibabishyura bababare kandi nanjye icyampa ziriya mbaraga za Zari ngo nkwereke
Bebe humura izo mbaraga nda zifite mpamagara bwangu