Uko Binaisa wabaye Perezida wa Uganda igihe gito yacitse isasu ry’ umujepe
Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018
Perezida aba ari umuntu wubashywe mu gihugu, afite ingabo, afite imbaraga n’ ubutware bwo gushyiraho abagize guverinoma no kubirukana. Wakwibaza ukuntu uwahoze ari Perezida wa Uganda Godfrey Binaisa yageze ku butegetsi agahita abuvaho n’ ukuntu buryoha.
Yabaye Perezida mu gihe cy’ amezi 12 gusa, yegura tariki 20 Kamena 1979, yegujwe n’ amaraso amenetse na komisiyo n’ abasirikare 6 ba komisiyo ya gisirikare yayoborwaga na Paulo Muwanga wari wungirijwe na Yoweri Kaguta Museveni.
Binaisa yayoboye inzibacyuho ubwo Idia Amin dada yari akimara gukurwa ku butegetsi.
Mu minsi ya mbere akigera ku butegetsi ubwo yarimo yumva icyanga cyo kwicara muri perezidanse Binaisa yari yishwe n’ umurinzi we hari muri Nzeli 1979. Icyo gihe yari kumwe na kabineti bagiye mu karere ka Iganga.
Abaturage bamuhaye amashyi, aravuga ngo kuva uyu munsi umuhanda Bokassa – Kampala uzajya witwa Nkrumah, nyuma y’ uko Kwame Nkrumah yari amaze kuva ku buperezida mu gihugu cya Ghana.
Muri 1972, Perezida Amin yari yarahinduye iziana ry’ uyu muhanda awita Bokassa witwaga Aldina Visram. Jean-Bédel Bokassa, yari umunyagitugu wayoboraga Repubulika ya Centre Afrique ari inshuti ya Amin abaturage bamuhimba inzoka iteye ubwoba ‘snake scare’ ariko bakunda imbwiraruhame ze kubi.
Ubwo Binaisa yari kuri podiyumu abantu bamusanzeyo ari benshi umwe mu barinzi be akoramumbarutso by’ impanuka arasaba abaturage urufaya rw’ amasasu nk’ uko bitangazwa na Alexander Waibalewari uhari.
Mu bo amasasu yafashe harimo umucunga mutungo w’ akarere Azuba ahita ajyanwa mu bitaro bya Iganga.
Azuba atuye mu mugi wa Jinja yabwiye Suturday monitor ati “Ndibwira amasasu yafashe abantu batatu ariko ntabwo nibuka abandi”
Perezida yashyizwe munsi y’ ameza
“Kubera ubwoba Binaisa yashyizwe munsi y’ ameza n’ abashinzwe umutekano ameza azengurukwa n’ abajepe abasirikare bakomeza kurasa mu kirere nk’ iminotaitatu cyangwa ine. Buri wese yaketse ko Perezida yari agiye kuraswa. Nyuma Binaisa yakuwe munsi y’ ameza twarabibonye ava munsi asohoka munsi y’ ameza aho bari bamuhishye, nubwo nari mfite ubwoba narasetse” niko Azuba Waibale yavuze.
Museveni yagumye ahagaze bwuma
Waibale akomeza avuga ko ubwo amasasu yari urufaya yumvishe umugabo avuga mu giswahili ngo murekere aho kurasa. Uwo mugabo ni Museveni icyo wari Minisitiri w’ Ingabo yambaye umwenda wa gisirikare.
Ati “Yari ahagaze aratubwira ngo nta nzoka ihari inama irakomeza ariko twagumye twibaza aho yakuye umurava wo kudatinya amasasu”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *