skol

Umugaba w’Ingabo za Tanzania yavuze ko hari ibanga Magufuli yamusigiye azabwira Perezida Mushya

Yanditswe: Sunday 28, Mar 2021

Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya General Venance Mabeyo yabwiye Perezida Samia Suluhu Hassan ko amufitiye ibanga yasigiwe n’uwo yasimbuye Dr John Magufuli kandi yifuza kuzarimumenera.

Ibi uyu mujenerali yabitangarije mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma uwari Perezida wa Tanzaniya Dr. John Joseph Pombe Magufuli wabaye kuwa Gatanu w’iki cyumweru

Yagize ati “We ubwe hari ikintu yanyibwiriye nshaka kukubwira ariko sinshaka kubivugira hano ahubwo nzaza mu biro byawe.”

Nkuko Citizen Tanzania yabitangaje,Gen Mabeyo yavuze ko Magufuli yahoraga yifuza iterambere ry’ubukungu no kongera imbaraga z’abashinzwe umutekano kuko ngo muri iki gihe isi igezemo, igihugu gikomeye mu bukungu kigomba kuba gifite igisirikare gikomeye.

Ati “Perezida Magufuli yagaragarije abashinzwe umutekano ko adufitiye ikizere kandi yakoraga ibishoboka ibikenewe bikaboneka ku buryo kurinda umutekano w’igihugu byoroha.”

Yijeje kandi Perezida Samia Suluhu Hassan ko ingabo zimuri inyuma kandi ziteguye kumurinda n’igihugu muri rusange.

Ati “Tuzakomeza kukurinda kandi tuzanakubaha.”

Madamu Samia Hassan wari usanzwe ari Visi Perezida w’iki gihugu, yarahiriye gusimbura Nyakwigendera Magufuli mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu biri i Dar es Salaam.

Samia Suluhu Hassan yagiye mu mateka nk’umugore wa mbere uyoboye Tanzania, ndetse akaba ari uwa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba ubashije kuba Perezida, nyuma y’Umurundi Sylvie Kinigi, wayoboye u Burundi kuva muri Nyakanga 1993 kugera Gashyantare 1994.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Tanzania, Samia Suluhu w’imyaka 61, azayobora Tanzania kugeza mu mwaka wa 2025, kandi biteganyijwe ko azahita ashyiraho Visi Perezida, nyuma yo kugisha inama amashyaka yo muri iki gihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bari bakurikiye ibi birori, barimo abari mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ababikurikiye kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC,yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano nka Perezida mushya wa Tanzania.

Perezida Samia Hassan yasabye abaturage ba Tanzania ’kwirinda ibibatandukanya, kandi yizeza kuzaharanira ko Tanzania iba igihugu gihamye ku ruhando mpuzamahanga’.

Yavuze ko muri ibi bihe bikomeye, atari umwanya wo kwitana ba mwana, asaba ko abaturage barangwa n’ubumwe bw’abanyagihugu muri ibi bihe byo kunamira Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana.

Perezida Samia Hassan yavuze ko Dr. Magufuli yakundaga igihugu cye ndetse ari umuntu wakoraga ibishoboka byose ngo azane impinduka muri Tanzania.

Ibitekerezo

  • Magufuri nawe yarumugabo nuwo mudamu nakomereze aho yaragejeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa