
Ishyaka UNC ry’umunyapolitiki Vital Kamerhe akanaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye umugambi wo kumwica uriho muri Congo.
Iby’umugambi w’uko Kamerhe agomba kwicwa byatangajwe na Visi-Perezida wa kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Christophe Mboso.
Uyu ku Cyumweru gishize ubwo yari mu gikorwa cya Politiki, yumvikanye asaba abatware gakondo ndetse n’abapfumu bo muri RDC “gukora imihango” kugira ngo Vital Kamerhe apfe.
Ishyaka UNC mu itangazo ryasohoye ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025, ryavuze ko amagambo yatangaje na Mboso “agize umugambi mubisha ufitiwe Vital Kamerhe, umaze igihe agirwaho ingaruka no gukangishwa urupfu.”
Iri shyaka ryibukije ko ku wa 19 Gicurasi Vital Kamerhe yasimbutse urupfu, ubwo mu rugo rwe hagabwaga igitero cyahitanye umwe mu barurindaga.
Rwunzemo riti: “Turasaba abaturage ba Congo n’inzego za Repubulika kwirebera akaga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe ahura na ko muri iki gihe igihugu cyacu cyatewe n’u Rwanda, aho abanyapolitiki n’abaturage bashishikarizwa na Perezida wa Repubulika akanaba Umukuru w’igihugu kurangwa n’ubumwe.”
Amakuru avuga ko mu byo Vital Kamerhe ari kuzira harimo kuba ari mu badashyigikiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo guhindura Itegeko nshinga rya RDC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *