skol
fortebet

Umunya- Uganda yakuwemo amaso mu mvururu zo kuvugurura itegeko nshinga

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mu Mujyi wa Kayunga umumotari witwa Steven Sseruwo w’imyaka 45 yakubiswe bikomeye kugera ubwo akurwamo amaso.
Uyu mugabo utuye mu gace ka Mbulawati mu Karere ka Kayunga, arwariye mu bitaro bya Mengo, aho yatwawe arembye cyane nyuma yo gukubitwa amabuye mu maso yombi n’urubyiruko rwamuketseho gushyigikira ko Itegeko Nshinga ridahinduka.
Nkuko Daily Monitor yabitangaje, Sseruwo yavuze ko yari yitabiriye imyigaragambyo yateguwe n’abadepite, Aida Nantaba na Amos (...)

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mu Mujyi wa Kayunga umumotari witwa Steven Sseruwo w’imyaka 45 yakubiswe bikomeye kugera ubwo akurwamo amaso.

Uyu mugabo utuye mu gace ka Mbulawati mu Karere ka Kayunga, arwariye mu bitaro bya Mengo, aho yatwawe arembye cyane nyuma yo gukubitwa amabuye mu maso yombi n’urubyiruko rwamuketseho gushyigikira ko Itegeko Nshinga ridahinduka.

Nkuko Daily Monitor yabitangaje, Sseruwo yavuze ko yari yitabiriye imyigaragambyo yateguwe n’abadepite, Aida Nantaba na Amos Lugolobi, yaberaga ku kibuga cy’ibitaro bya Kayunga, ari nabwo urwo rubyiruko rwamufataga rukamukubita bikomeye.

Yagize ati “Mu buryo ntazi, umuntu yanshyize agatambaro k’umuhondo mu mutwe, ubwo imirwano yatangiraga nisanze mu gice cy’abantu bibasiwe bagakubitwa, nababwiye ko ntari mu bashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka ntibanyumva.”

Iyi mirwano yakomerekeyemo benshi, yabaye ubwo urubyiruko rwambaye udutambaro tw’umuhondo mu mutwe rwahurizwaga hamwe na Depite Lugolobi na Nantaba. Rwaje gukubitwa rutabarwa na polisi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayunga, Ambrose Ayebazibwe, yavuze ko abantu bafite aho bahuriye n’iyo mirwano batawe muri yombi kandi iperereza rikomeje. Yongeraho ko hari abahunze ariko barimo gushakishwa ngo bisobanure ku byo bakekwaho.

Umuyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM, Moses Karangwa, yatangaje ko hari ubufasha bageneye Sseruwo, asaba Polisi guta muri yombi abagize uruhare muri iyo mirwano bakabiryozwa.

Muri Uganda hakomeje kuvugwa impaka zo kuvugurura ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga ubusanzwe itemera ko urengeje imyaka 75 yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu. Uyu mugambi ugamije gutuma Perezida Museveni yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda itaha.

Perezida Museveni w’imyaka 73 yagiye ku butegetsi mu 1986, abatamushyigikiye bavuga ko ashaka kwiyamamariza indi manda mu matora yo mu 2021 kandi itegeko nshinga ritabyemera kuko azaba afite imyaka 76.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa