Umuvugizi wa M23 yavuze ko ’Simbona ikibazo na kimwe’ Kabila abaye yageze i Goma
Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wumvikanishije ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu yageze mu mujyi wa Goma ugenzura, nyuma y’icyumweru kirenga avuze ko agiye gusubira mu gihugu anyuze "mu burasirazuba".
Amakuru yo gusubira muri DRC kwa Kabila yatangajwe bwa mbere na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ku wa gatanu nijoro, isubiramo amagambo y’abantu babiri bari hafi ya M23 n’ay’umuntu uri hafi ya Kabila.
RFI, isubiramo amagambo y’abo bantu, yatangaje ko Kabila yanyuze i Kigali akabona kugera aho mu murwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru. Nta cyo leta y’u Rwanda yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi.
Abajijwe niba ashobora kwemeza ko Joseph Kabila yageze i Goma, umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yabwiye BBC Gahuzamiryango kuri telefone ati: "Simbona ikibazo na kimwe" cyaba gihari.
Kinshasa nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro.
Kanyuka yakomoje ku ngingo ya 30 y’itegekonshinga rya DRC, avuga ko umuturage wese w’icyo gihugu afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka no kwisanzura mu ngendo.
Ati: "Perezida Joseph Kabila ni umuturage wa DRC cyo kimwe nanjye kandi simbona impamvu [kuba yaba ari i Goma] bikwiye guteza ikibazo na kimwe."
Ingingo ya 30 y’itegekonshinga rya DRC ryo mu 2006, nkuko ryavuguruwe mu 2011, ivuga ko "umuntu wese uri ku butaka bw’igihugu afite uburenganzira bwo kuhakorera ingendo mu bwisanzure, kuhatura, kuhava no kuhagaruka, mu buryo buteganywa n’amategeko.
"Nta Munye-Congo n’umwe ushobora kwirukanwa ku butaka bwa Repubulika, guhatirwa guhunga, [no] guhatirwa gutura ahatari iwe hasanzwe."
Kinshasa ishinja Kabila – wamaze imyaka 18 ku butegetsi kugeza asimbuwe na Perezida Félix Tshiseked mu 2019 nyuma y’amatora yanenzwe kubamo uburiganya – kuba ari we uri inyuma y’umutwe wa M23, ibyo we ahakana.
DRC, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Leta y’u Rwanda irabihakana, ikavuga ko ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa DRC ari icy’Abanye-Congo ubwabo, biganjemo Abatutsi, baharanira uburenganzira bwabo, Kinshasa yananiwe gucyemura.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida w’Amerika Donald Trump kuri Afurika, yavuze ko u Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC ndetse na M23 igashyira intwaro hasi.
Ku itariki ya 8 Mata (4), RFI n’ikinyamakuru Jeune Afrique byari byatangaje ko Joseph Kabila agiye gusubira mu gihugu cye "bidatinze", anyuze "mu gice cy’uburasirazuba", bivuga ko yabyemeje mu nyandiko.
RFI na Jeune Afrique byari byasubiyemo inyandiko ye ivuga ko agiye gutaha kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano "no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu", kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.
Kabila yaherukaga kugaruka mu itangazamakuru muri Gashyantare (2) uyu mwaka ubwo yavugaga ko igihugu cye "kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere", hari nyuma y’imyaka itanu ’acecetse’.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Tshisekedi yavuze ko Kabila ari we muntu "nyawe uri inyuma y’ibi byose", amushinja gufasha umutwe wa M23.
Mu kumusubiza, Kabila – ubusanzwe ni umusenateri wa DRC – muri Werurwe (3) yabwiye abanyamakuru muri Afurika y’Epfo ati: "Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane [n’uko bimeze uyu munsi]."
Mu buryo buzwi, Kabila aheruka muri DRC mu Kuboza (12) mu 2023 ubwo yahavaga mbere y’amatora. Umuvugizi we Barbara Nzimbi yatangaje kenshi ko Kabila yavuye mu gihugu ku mpamvu z’amasomo muri Kaminuza ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ibikorwa bye hanze ya DR Congo byakomeje gutera inkeke ubutegetsi bwa Tshisekedi kugeza ashinje Joseph Kabila ko ari we uri inyuma y’inyeshyamba za M23 na Corneille Nangaa wigeze kuba umuntu wa hafi cyane ya Kabila.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *