skol
fortebet

Umwami n’Umwamikazi b’Ububiligi basuye DR Congo mu rugendo rufatwa nko kwiyunga

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwami Filipo n’Umwamikazi Matilida b’Ububiligi bageze i Kinshasa aho batangiye uruzinduko rw’iminsi itandatu muri DR Congo ku butumire bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Bakiriwe mu buryo bukomeye ku kibuga cy’indege cya N’djili ndetse ku mihanda ya Kinshasa basanganiwe n’abantu benshi baje kubaha ikaze.
Nibwo bwa mbere uyu mwami asuye DR Congo kuva yajya ku ngoma mu 2013.
Uru ruzinduko rwari rwarasubitswe kubera icyorezo cya Covid, rushimagizwa n’ibiro bya perezida wa DR Congo nk’amahirwe yo (...)

Sponsored Ad

Umwami Filipo n’Umwamikazi Matilida b’Ububiligi bageze i Kinshasa aho batangiye uruzinduko rw’iminsi itandatu muri DR Congo ku butumire bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Bakiriwe mu buryo bukomeye ku kibuga cy’indege cya N’djili ndetse ku mihanda ya Kinshasa basanganiwe n’abantu benshi baje kubaha ikaze.

Nibwo bwa mbere uyu mwami asuye DR Congo kuva yajya ku ngoma mu 2013.

Uru ruzinduko rwari rwarasubitswe kubera icyorezo cya Covid, rushimagizwa n’ibiro bya perezida wa DR Congo nk’amahirwe yo kwiyunga kuri ibi bihugu.

Mu myaka ibiri ishize uyu mwami yandikiye Perezida Tshisekedi amumenyesha kwicuza gukomeye “ku bikomere by’amateka”.

Alexander De Croo, minisitiri w’intebe w’Ububiligi uri kumwe n’umwami muri uru rugendo avuga ko iki ari igihe cyiza cyo gutsura umubano ukomeye.

Biteganyijwe ko Umwami Filipo azaganira ku kugarura ibikorwa by’ubugenzi bya Congo byasahuwe mugihe cy’ubukoloni.

Amateka y’ibi bihugu aracyarimo byinshi bibabaje.

Gusahura umutungo wa Congo, kwica impirimbanyi zayo z’ubwigenge nka Patrice Lumumba n’ibindi.

Abanyecongo benshi kandi bakorewe ubugome bukomeye, by’umwihariko ubwo Umwami Leopold II yari yarikatiye iki gihugu rutura nk’umutungo we bwite.

Azasura Dr Denis Mukwege i Bukavu

I Kinshasa, Umwami Filipo araha umudari w’ishimwe ry’ikirenga caporal Albert Kunyunku sekomabata wanyuma wa Congo ukiriho warwanye intambara ya kabiri y’isi.

Azajya kandi mu majyepfo aho azatanga ikiganiro ku banyeshuri bo muri kaminuza ya Lubumbashi.

Nyuma azajya mu mujyi wa Bukavu aho azabonana na Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida.

Uyu mwami asuye DR Congo mu gihe mu burasirazuba imirwano yongeye kubura hagati y’igisirikare n’umutwe wa M23 muri Kivu ya ruguru.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa