skol
fortebet

Urukiko rw’Ikirenga rugiye kumva uruhande rwa TikTok ishobora gukumirwa muri Amerika

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwemeje ko rugiye kumva uruhande rwa TikTok n’Ikigo ByteDance kiyigenzura, aho byifuza ko umwanzuro wo kugurisha urwo rubuga wahagarikwa.

Sponsored Ad

Uru rubuga rwasabwe kugurisha ibikorwa byarwo ku kigo cy’Abanyamerika kugera nibura ku itariki ya 19 Mutarama, 2025, bitaba ibyo rugahagarika ibikorwa byarwo muri Amerika.

Uru Rukiko ntabwo ruzahagarika icyo cyemezo, ariko rurumva icyo uruhande rwa TikTok na ByteDance bivuga kuri iri hagarikwa. Ni igikorwa giteganyijwe ku itariki ya 10 Mutarama, 2025.

Muri Mata uyu mwaka, nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yari yemeje icyo cyemezo cyaje gusinywa na Perezida Joe Biden gihinduka itegeko.

Perezida Trump yavuze ko azagenzura ibirego bishinjwa TikTok, ishinjwa gufata amakuru y’Abanyamerika bayikoresha arimo ubutumwa bahanahana, aho baherereye n’andi makuru y’ingenzi, ikayohereza mu Bushinwa aho ByteDance iherereye, ibi bigatuma ihinduka ikibazo cy’umutekano kuri Amerika.

Uru rubuga rukoreshwa n’Abanyamerika barenga miliyoni 170.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa