skol
fortebet

Uwahoze ari Perezida wa Kenya Mwai Kibaki yasezeye ku isi

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wigeze kuyobora Kenya yatangajwe na Perezida wa Kenya uriho ubu , Uhuru Kenyatta wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’intwari.

Sponsored Ad

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wigeze kuyobora Kenya yatangajwe na Perezida wa Kenya uriho ubu , Uhuru Kenyatta wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’intwari.

Mwai Kibaki yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, ku myaka 90.
Mu magambo ye, Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko ari umunsi w’agahinda kuri we n’igihugu muri rusange, ko babuze umuyobozi mwiza wahoze ari Perezida, Mwai Kibaki.”
Yakomeje avuga ko iki gihugu cyashyizeho icyunamo.
Ati “Ntegetse ko mu rwego rw’agaciro Abanya-Kenya bahaga Mwai Kibaki, igihugu gishyiraho igihe cy’icyunamo kugeza ku mugoroba w’umunsi azashyingurwaho. Muri icyo gihe amabandera yose yururutswe agezwe muri kimwe cya kabiri.”

Kibaki yabaye Perezida wa gatatu wa Kenya, ayobora kuva mu 2002 kugeza mu 2013. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyamwishe.

Yari muntu ki?
Mwai yatsinze amatora ya perezida ku bwiganze mu 2002, arangiza ubutegetsi bw’imyaka 24 bw’uwamubanjirije Daniel arap Moi.

Yazanye politiki yo kuzahura ubukungu bwa Kenya icyo gihe bwari bwifashe nabi, kuvugurura uburezi, ibikorwa remezo no kubahiriza ku itegekonshinga rishya.

Mu minsi 100 ye ya mbere ku butegetsi, yahise atangaza kwiga amashuri abanza ku buntu bituma abana barenga miliyoni imwe bajya mu ishuri muri uwo mwaka muri Kenya.

Mwai Kibaki yemeye gusangira ubutegetsi na mucyeba we Raila Odinga wahise agirwa minisitiri w’intebe.

Kibaki, icyo gihe yagize ati: "Ndashaka kubizeza mwese ko nzakora ibishoboka byose igihugu cyacu, Kenya, kikajya mu nzira y’ubumwe, n’amahoro arambye."

Abanenga Kibaki bavuga ko leta ye itashoboye gukiza igihugu ikibazo cy’ivangura rikomeye rishingiye ku moko, no kwiyongera kwa ruswa.

Kibaki yavuye muri politiki mu 2013, arangije manda ebyiri yemerewe n’itegekonshinga. Hari hashize imyaka igera muri 30 ari muri politiki ya Kenya.

Umugore we Lucy Kibaki, yapfiriye mu bitaro by’i Londres mu 2016.

Kibaki asize abana bane n’abuzukuru benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa