Zambia: Perezida Hichilema yatangiye gufata imyanzuro ikomeye
Yanditswe: Monday 30, Aug 2021
Perezida mushya wa Zambia,Hakainde Hichilema, yashyizeho abayobozi bashya mu gisirikare na Polisi, by’umwihariko muri polisi yahinduye abakomiseri bose, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije byo guca umuco wo gukoresha imbaraga nyinshi byagaragaraga kuri polisi.
Imiryango iharanirauburenganzira bwa muntu yashinje perezida Edgar Lungu wacyuye igihe kuba yarahohoteraga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aho igipolisi cyishe abagera kuri batanu kuva muri 2016.
Hichilema,warahiye mu (...)

Hichilema,warahiye mu cyumweru gishize, yafashwe inshuro zirenga icumi kuva atangiye politike. Yatangaje kuri iki cyumweru abategetsi bashya muri ziriya nzego zishinzwe umutekano.
Hichilema yatsinze Edgar Lungu mu matora tariki ya 12 z’uku kweziku majwi arenga Miliyoni. Yemeye kuzakurikirana abantu bose babangamira abanyapolitike no gushyigikira ibinyamakuru byigenga,mu ijambo yavuze amaze kurahira kuwa kabiri w’icyumweru gishize. (AFP).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *