Zelensky yabwiye Abanya-Ukraine bifuza amatora ko bakwishakira ubundi bwenegihugu
Yanditswe: Monday 17, Feb 2025

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yakuriye inzira ku murima abaturage be bari kugaragaza ko hagomba kuba amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ababwira ko ahubwo bakwishakira ubundi bwenegihugu.
Ni nyuma y’uko hari bamwe mu Banya-Ukraine bavuga ko hagomba kubaho amatora ya Perezida n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko kuko ubu aya Perezida agiye kumara umwaka atabaye mu gihe ay’Abagize Inteko arengejeho hafi umwaka n’igice atabaye.
Perezida Zelensky yabasubije ko nta matora ashobora kuba intambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya itararangira.
Amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Ukraine yagombaga kuba mu Ukwakira 2023 n’aho aya Perezida yo yagombaga kuba muri Gicurasi 2024.
Mu Ukuboza 2023, Perezida Zelensky yavuze ko nta matora ashobora kuba muri Ukraine mu gihe icyo gihugu kiri kugendera ku itegeko ryo mu bihe bidasanzwe kubera intambara.
Ubwo yari mu nama y’umutekano yabereye i München mu Budage, Perezida Zelesnky yavuze ko ubu icyo ashyize imbere ari ukurengera abaturage ba Ukraine bari mu ntambara, bitari ku nyungu ze ahubwo bigamije ahazaza h’icyo gihugu.
Yongeyeho ko kwinjira mu bijyanye n’amatora muri ibyo bihe by’intambara byazambya ibintu kurushaho bityo ko “niba hari abadashaka kumva uko ibintu bimeze bakwishakira ubundi bwenegihugu.”
Yongeyeho ko magingo aya, ubu abagera hafi kuri miliyoni umunani z’Abanya-Ukraine bahungiye mu mahanga kubera intambara.
Nubwo Perezida Zelensky avuga ibyo ndetse akongeraho ko ingingo y’amatora yazamuwe n’u Burusiya, Amerika yo iherutse kugaragaza ko ibihugu bigendera kuri demokarasi bishobora gutora mu bihe by’intambara bityo ko na Ukaraine ishobora gukora amatora.
Ni nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yari aherutse kugaragaza ko ubu mugenzi we Zelensky yabuze ayo acira n’ayo amira kuko Itegeko Nshinga rya Ukraine ritemerera perezida kongererwa igihe cyo kuyobora mu gihe manda ye irangiye uretse gusa ku Nteko Ishinga Amategeko, bityo kuri ubu Zelensky akaba nta tegeko na rimwe yabasha gusinya nka perezida.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *