skol
Kigali

Abaguze za nkweto za shitani zirimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu basabwe kuzisubiza

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 April 2021

Nike yatangaje ko abanyabugeni bakoze "Inkweto za Satani" bivugwa ko zirimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu bemeye gusaba abaziguze kuzigarura bakabasubiza ayabo.


Izi nkweto za siporo zavuzweho cyane, zaguzwe umuguru umwe ku $1,018 (agera kuri miliyoni y’u Rwanda) ni izo mu bwoko bwa Nike Air Max 97s zavuguruwe. Imiguru 666 niyo yakozwe iragurishwa uretse umwe gusa.

MSCHF izasubiza amadorari yose abaziguze kugira ngo zive ku isoko, nk’uko Nike ibivuga.

Ibi ni ubwumvikane bwo kurangiza ikirego cyo kuvogera ibikorwa byayo cyari cyatanzwe na Nike.

Izi nkweto zari zakozwe na ririya tsinda ry’abanyabugeni ry’i Brooklyn muri New York rifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X, ari nawe wasigaranye umuguru wa nyuma w’izi nkweto ngo azawuhe uwo ashaka.

MSCHF ariko ivuga ko izagumana umuguru umwe wari usigaye.

Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku bwumvikane bwabayeho, burimo n’inkweto ziswe "Jesus Shoes" zakozwe na MSCHF mu 2019 nabwo bahereye kuri Air Max 97.

Mu itangazo ryasohowe na Nike igira iti: "MSCHF yahinduye izi nkweto itabyemerewe na Nike. Nike nta sano ifitanye n’Inkweto za Shitani cyangwa Inkweto za Yezu,"

Inkweto zihinduye zikorwa n’abanyabugeni ziba ari nkeya kandi zigahenda cyane, ntabwo hazwi neza abazazigarura n’abazemera kuzigarura.

Mu cyumweru gishize, Nike yareze MSCHF ivuga ko "Inkweto za Shitani zizateza urujijo ku isoko bigatuma habaho kwibeshya mu guhuza" MSCHF na Nike. Ariko MSCHF ivuga ko izo nkweto ari "ibikorwa bicyeya by’ubugeni" kandi bidateje urujijo.

David Bernstein, wari uhagarariye MSCHF mu rubanza yavuze ko ubutumwa bw’ubugeni bwatangwaga kuri izi nkweto "bwakabirijwe" mu kirego cya Nike.

Mu itangazo yasohoye yavuze ko "MSCHF yishimiye ko habaye ubwumvikane kuri iki kirego".

Abo banyabugeni bavuga ko izi nkweto mu cyumweru gishize zaguzwe mu gihe kitarenze umunota umwe.

Izi nkweto z’umukara n’umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere ushize mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa mbere yaho.

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka yinyereza ku cyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto.

Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: - "Arababwira ati, ’Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.’"

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gahunda ya NASA yo kugeza umugore wa mbere ku kwezi yimuriwe...

Nyuma y’ubwo mu 1972, ubutumwa bwa mbere bwa NASA bwo kugeza abantu ku kwezi...
11 November 2021 0

Facebook yahinduye izina yitwa "Meta" kubera impamvu ikomeye

Facebook yahinduye izina ryayo yitwa Meta mu rwego rwo kongera kubaka...
29 October 2021 0

Imitungo y’ibanga y’abategetsi n’ubucuruzi bwabo yashyizwe hanze

Umutungo n’ubucuruzi by’ibanga by’abategetsi, abanyapolitiki n’abatunze za...
4 October 2021 0

Imodoka iguruka yageragejwe hagati y’ibibuga by’indege [AMAFOTO]

Igerageza rya mbere ry’imodoka iguruka ryamaze iminota 35 igenda mu kirere...
2 July 2021 0

Abantu babarirwa muri za miliyoni babaye abamiliyoneri muri iki gihe cya...

Abantu barenga miliyoni eshanu bagiye mu rwego rw’abatunze miliyoni...
23 June 2021 0

Ba baturage bo muri Afurika y’Epfo bacukuraga amabuye bazi ko ari Diyama...

Leta muri Africa y’Epfo yatangaje ko amabuye yahururiwe na rubanda mu minsi...
21 June 2021 0