skol
fortebet

Afrika y’Epfo yatangaje ibihe bidasanzwe by’Akaga irimo

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa yaraye atangaje ko igihugu kiri mu bihe by’ibyago kubera imyuzure y’imvura yateye mu majyaruguru y’igihugu.ateguza ko kongera kwiyubaka bizatwara igihe kitari gito.

Sponsored Ad

Perezida wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa yaraye atangaje ko igihugu kiri mu bihe by’ibyago kubera imyuzure y’imvura yateye mu majyaruguru y’igihugu.ateguza ko kongera kwiyubaka bizatwara igihe kitari gito.

Perezida Ramaphosa yavuze ko igihugu kiri mu bihe bisaba ibikorwa byinshi, kuko ubuzima, amagara no kubaho neza kw’ibihumbi by’abanyagihugu bikiri mu kaga.

Kujyeza ubu icyambu cy’i Durban kimwe mu byambu bicamo ibicuruzwa byinshi ku mugabane wa Afrika kandi gifitiye akamaro igihugu, cyarangiritse bikomeye.

Ubu harabarurwa abantu bakabakaba 443 bahitanywe n’iyi myuzure n’abandi 48 baburiwe irengero bikekwa ko batwawe n’amazi cyangwa bararengewe n’ibyasenyutse aho mu gice cya Durban.

Mu gitondo cyo kuri uyu wambere ,igisirikare cya afurika yepfo cyavuze ko abasirikare bagera ku 10.000 boherejwe gufasha kugarura imirinda nkuba n’amazi no gukomeza gushakisha ababuriwe irengero.

Perezida Ramaphosa yavuze ko abantu 40.000 batagira aho kwikinga ubu, amashuri arenga 600 n’amavuriro 66 byarangiritse bikomeye kuburyo ubu bidashobora gukoreshwa.

Ubu leta y’Afurika y’Epfo yavuze ko igiye guta miriyoni 68 68 z’amadolari yihuta yo gufasha abakozweko n’ibyo byago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa