skol

Afurika yaba igiye kugira uruganda rw’ubwenge buhangano?

Yanditswe: Thursday 11, Sep 2025

featured-image

Iterambere ryihuse ry’ubwenge buhangano (AI) ku isi hamwe n’imbaraga Afurika iri gushyira mu ikoranabuhanga bigaragaza amahirwe yo kugira inganda zikomeye zishingiye kuri AI kuri uyu mugabane.

Umushinga uzwi nka Aeonian Project uri mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa mu gice cya kabiri cya 2026, aho uteganyijwe kuba uruganda rwa mbere rwa AI muri Afurika. Intego nyamukuru yawo ni ukugumana ubushobozi bwo gutunganya no kubika amakuru muri Afurika, bityo hakagabanywa kugendera ku bigo byo hanze bikunze kubika amakuru y’uyu mugabane. Uyu mushinga kandi uzafasha abashakashatsi n’abatekinisiye b’Abanyafurika kubaka imishinga ya AI mu ndimi z’akarere, ishingiye ku makuru y’imbere mu mugabane.

Nk’uko byatangajwe na Kenyan WallStreet, igice nyamukuru cy’uyu mushinga ni USIO, supercomputer ifite ubushobozi bwa 10MW yubatswe ku bufatanye na NVIDIA, MDCS.AI ndetse na Automation NV yo mu Bubiligi. Izajya ikoresha megawatt 100 z’amashanyarazi y’inyongera aturuka ku rugomero rwa Karuma muri Uganda.

Niels Van Rees, umwe mu bashinze MDCS.AI, yavuze ko “nk’uko zahabu n’ibikomoka kuri peteroli byigeze guteza imbere ubukungu, mu gihe kiri imbere amakuru azaba isoko y’ubwenge bushya. Afurika ikeneye kubibyaza umusaruro, ntigume gusa mu gucukura amakuru. Iyi mashini izafasha cyane mu buvuzi, ubumenyi bw’imibereho, uburezi n’ubushakashatsi.”

Ikigo kizifashisha ikoranabuhanga ryo gusubiramo ubushyuhe, amazi y’imigezi mu gukonjesha, ndetse gihuza n’umuyoboro wa ’fibre optique’ wa kilometero 2,500 uhuza Uganda n’imiyoboro mpuzamahanga binyuze muri Kenya na Tanzania.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, byatangajwe ko undi mushinga witwa Project Mufungi, watangijwe na Cassava Technologies ya Strive Masiyiwa, umunyemari ukomeye muri Zimbabwe, nawo uzubaka uruganda rwa AI ku bufatanye na NVIDIA.

Uyu mushinga uzibanda ku gushyiraho ibikorwaremezo bya AI mu bigo byakira amakuru bya Cassava muri Afurika. Mu mishinga yo kwagura, nyuma y’Afurika y’Epfo hazakurikiraho Misiri, Kenya, Maroc na Nigeria kugeza mu 2025.

Strive Masiyiwa yagize ati: “Ubufatanye na NVIDIA buzatwongerera ubushobozi bwo guhanga udushya muri AI, kandi bizafasha Afurika kugumana ubwigenge mu ikoranabuhanga.” Cassava Technologies yari yatangaje mu kwezi kwa Mata 2025 ko izashora miliyoni 720 z’amadolari muri uyu mushinga.

Intego nyamukuru ni ugufasha ibigo, abashakashatsi ndetse n’abacuruzi bato b’Abanyafurika kubona ubushobozi bwo gukoresha AI imbere mu mugabane, aho kujya kubyifashisha hanze.

Nk’uko urubuga rwemewe rw’uyu mushinga rubigaragaza, Synectics Technologies ni yo iri kubaka Aeonian Project, izaba ari ’Tier-4 Plus Hybrid Hyperscale Data & High-Performance Computing Centre’ ikoresha megawatt 100 z’amashanyarazi y’inyongera aturuka ku rugomero rwa Karuma rwa megawatt 600.

Umushinga uzahuzwa n’icumbi rikuru rya Synectics i Kampala hifashishijwe fibre optique ebyiri, ndetse uzahuza amakuru n’imiyoboro mpuzamahanga biciye muri Kenya. Ibi bizafasha mu guhanahana amakuru hagati ya Uganda n’ibihugu bituranye.
Serivisi zizajya zitangwa zirimo: blockchain, colocation, ububiko bw’amakuru, artificial intelligence, ndetse na Disaster Recovery Services (DRaaS) zizafasha ibigo byo mu karere.

Iyi mishinga itanga isura nshya y’uko Afurika ishobora guharanira ubwigenge mu ikoranabuhanga, ikubaka ubushobozi bwo gutunganya amakuru yayo, kandi igaha umwanya abashakashatsi n’abahanzi bayo guhanga udushya dushingiye ku makuru y’imbere mu mugabane.

Afurika mu nzira zo kugira uruganda rw’ubwenge buhangano (AI)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa