Aliko Dangote amaze imyaka 7 ikurikirana ariwe muherwe wa mbere muri Afurika
Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018
Umunya- Nigeria Aliko Dangote, Forbes Magazine yatangaje ko ariwe muherwe wa mbere muri Afurika kugeza ubu, uyu mwanya amaze imyaka 7 ntawe uwumuhigikaho, 2017 yarangiye umutungo we amaze kuwongereho miliyoni 100 z’ amadorali y’ Amerika ubu atunze miliyari 12,2.
Dangote ubu butunzi abukesha kuba ari Perezida akaba na diregiteri wa Dangote industries Limited.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko muri 2017 Dangote yashoye imari muri sosiyete y’ Abongereza itunganya peteroli. Kugeze ubu niwe mu (...)
Umunya- Nigeria Aliko Dangote, Forbes Magazine yatangaje ko ariwe muherwe wa mbere muri Afurika kugeza ubu, uyu mwanya amaze imyaka 7 ntawe uwumuhigikaho, 2017 yarangiye umutungo we amaze kuwongereho miliyoni 100 z’ amadorali y’ Amerika ubu atunze miliyari 12,2.
Dangote ubu butunzi abukesha kuba ari Perezida akaba na diregiteri wa Dangote industries Limited.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko muri 2017 Dangote yashoye imari muri sosiyete y’ Abongereza itunganya peteroli. Kugeze ubu niwe mu nyafurika rukumbi uboneka mu baherwe 50 ba mbere mu Isi.
Muri Afurika akurikirwa n’ Umunya- Afurika y’ Epfo, Nicky Oppenheimer utunze ibirombe bya diyama. Uyu munyafurika y’ Epfo atunze miliyari 7,7 z’ amadorali y’ Amerika kuko umwaka 2017 warangiye umutungo we amaze kuwongeraho miliyoni 700 z’ amadorali y’ Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *