Burundi: Perezida Ndayishimiye yemereye amabati imiryango 10 iba muri nyakatsi
Yanditswe: Friday 12, Mar 2021
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Ndayishimiye Evariste yaraye yemereye Amabati imiryango 10 ituye muri Komini Mutumba mu ntara ya Kirundo bakiba mu nzu z’ibyatsi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyi miryango igera kuri 10 y’abakeneigomba guhabwa aya mabati ndetse Umuryango umwe ukazashyikirizwa amabati 30 kugira ngo ive muri Nyakatsi.
Perezida Ndayishimiye kandi yumvikanye mu butumwa bwasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yibaza ukuntu hari Abarundi bananiwe no gutunga inkoko (…)
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Ndayishimiye Evariste yaraye yemereye Amabati imiryango 10 ituye muri Komini Mutumba mu ntara ya Kirundo bakiba mu nzu z’ibyatsi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyi miryango igera kuri 10 y’abakeneigomba guhabwa aya mabati ndetse Umuryango umwe ukazashyikirizwa amabati 30 kugira ngo ive muri Nyakatsi.
Perezida Ndayishimiye kandi yumvikanye mu butumwa bwasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yibaza ukuntu hari Abarundi bananiwe no gutunga inkoko ariko bakaba bafite telefoni zirimo n’izihenze.
Yagize ati "Ugasanga umuntu akoresha Whatsapp atagira n’inkoko imwe.akagira telefoni atagira n’inkoko imwe,akakubwira ngo nta mafaranga mfite yo korora inkoko.None amafaranga yo kugura telefoni muyakura he?.
Uretse kukurya ntacyo telefoni ikuzanira.None watunga telefoni itagira ama inite.Ama inite muyakura he?.
Ku wa kane tariki ya 04/06/2020, Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD rihagarariwe na Gen.Evariste Ndayishimiye ari ryo ryegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.
Evariste Ndayishimiye niwe Perezida wa cyenda wa repubulika y’u Burundi muri manda y’imyaka 7 iri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *