DR Congo: Ababyeyi batangije Abanyeshuri babo amashuri banyotewe kubona umwaka w’amashuri uzira imvururu
Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

Muri Repuburika ya demokarasi ya Congo, biragoye ko umwaka w’amashuri urangira hatavuzwe imvururu za hato na hato zituma amashuri mu bice bitandukanye asubikwa, amwe muriyo akaba yanasiba umwaka wose.
Muri Repuburika ya demokarasi ya Congo, biragoye ko umwaka w’amashuri urangira hatavuzwe imvururu za hato na hato zituma amashuri mu bice bitandukanye asubikwa, amwe muriyo akaba yanasiba umwaka wose.
Ibi bituruka ahanini ku myigaragambyo,rimwe na rimwe ikorwa n’abarezi batishimiye ibyo leta ibagenera, itinda ry’umushahara cyangwa imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.
Kubera ibyo bibazo byose,umwaka w’amashuri watangiye muri Congo, ababyeyi n’abanyeshuri bavuze ko banyotewe no kubona umwaka w’amashuri uzira imvururu.
Ibi babibwiye Radio Okapi ubwo yabazaga ababyeyi baherekeje abana babo ku mashuri gutangira umwaka mushya wa 2022-202, ho batifuza ko ngera kumva abarimu bahagaritse akazi nk’uko byagenze mu myaka yabanje.
Bagize bati “umwaka ushize waranzwe n’imyigaragambyo. ubu ndisera ko uyu mwaka w’amashuri ibyabaye bitazongera. Ndizera ko ubu noneho kwiga bitazakomwa mu nkokora”
Ababyeyi basabye guverinoma yabo gushyira ubushake mu biyireba kuburyo nta kosa narimwe rizongera kubaho ribangamira imyigire y’abanyeshuri muri congo
Ibi bizagerwaho mu gihe leta igerageje guhindura uburyo yafatagamo abarezi,yihatira kubagezaho ibyo bayikeneyeho no kubashyira mu mwuka utuma bakora akazi neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *