skol
fortebet

DRC: Perezida wa zambiya yahamagariye ibihugu bya SADC gushyigikira Congo ihanganye n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Zambiya witabiriye inama ya 42 y’umuryango SADC ihuza abakurur b’ibihugu na za guverinoma , Hakainde Hichilema yabahamagariye gushyigikira Congo mu bibazo by’umutekano muke ihanganye na byo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Zambiya witabiriye inama ya 42 y’umuryango SADC ihuza abakurur b’ibihugu na za guverinoma , Hakainde Hichilema yabahamagariye gushyigikira Congo mu bibazo by’umutekano muke ihanganye na byo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Perezida Hakainde Hichilema yasabye abitabiriye iyo nama kujya kuruhande rwa DR Congo mu bibazo irimo yise ko ibiterwa n’umuturanyi wayo u Rwanda

Uyu mutegetsi yakomeje avuga ko nta mahoro n’umutekano Bihari mu karere, imishinga yose batekereza ntacyo ishobora kugeraho.

Yagize ati” « nshaka gukoresha aka kanya mbabwira ko nta mahoro,umutekano n’ituze Bihari, imishinga yose twateganya muri iyi nama yaba ari impfabusa. Dukwiye gushyigikira Congo mu kuyishakira umutuzo, bityo bizadufashe gukora imishinga yacu irimo ingufu n’amazi no kuzamura ubukungu”

Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe SADC yirengagiza ikibazo kivugwa mu burasirazuba bwa Congo, kandi nyamara bagomba guhaguruka bakagishakira umuti bafatanije, byabizeza ko ibyo bakora babirimo neza ntawe uhejwe.

Ku nshuro ya 42, inama yiga ku iterambere ry’ubukungu ry’ibihugu by’Afurika yo hagati SADC yateraniye I Kinshasa, iha inshingano Perezida Tschisekedi wa DRC kuyiyobora muri manda y’umwaka umwe utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa