skol
fortebet

Etiyopiya: Abaturage bari mu Kaga k’Inzara n’Intambara bikabije

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’abibumbye ONU wavuze ko ibigu byo mu Ihembe ry’Afurika byugarijwe bikomeye n’uruzuba rwinshi rushobora gukurura inzara abantu basaga miriyoni 20.

Sponsored Ad

Umuryango w’abibumbye ONU wavuze ko ibigu byo mu Ihembe ry’Afurika byugarijwe bikomeye n’uruzuba rwinshi rushobora gukurura inzara abantu basaga miriyoni 20.

Muri Ethiopiya abasaga miriyoni 7 bugarijwe n’inzara ikomeye cyane kuburyo kubasha kubona icyo kurya byibura rimwe ku munsi bisaba umugabo bigasiba undi.

Hashize imyaka ine yikurikiranya imvura igwa nabi cyane mu ihembe rya afurika . ishamir ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi PAM ryabwiye VOA ko uburengerazuba bwa Ethiopiya bivugwamo amapfa yiyongereyeho intambara zo mu majyaruguru y’iki gihugu bishobora gukurura inzara ikomeye.

Umuvugizi wa PAM, Clair Nevill, mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika yumvikanishije ko ingaruka zishobora gukumirwa ariko bigakorwa vuba bishoboka. ku bwa Nevill, amahirwe yo gushakira umuti iki kibazo ni macye cyane.
Nevill yagize ati: “ Mu 2016 no mu 2017 ingaruka z’amapfa zabaye nke cyane bivuye ku muti wavuguswe kare. Ubu mu 2022, bizogorana kubera uburyo budahari.”

Umwe mu bategetsi bo mw’ishyirahamwe rikorera mu ishami ry’ubutabazi utashimye ko amazina yiwe atangazwa, nawe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Reta ya Etiyopiya yasamariye mu ntambara yibagirwa guhangana n’amapfa yugarije abaturage mu maj’epfo y’icyo gihugu, kandi ko icyo yise gusamara kizasaba ikiguzi kinini mu kuziba icyuho, bikanazasaba imyaka myinshi kugira ngo ingaruka ziriguterwa n’ayo mapfa zirangire.

ONU ivuga ko muri rusange abanyagihugu bakeneye gufashwa byihuta muri Etiyopiya barenga miriyoni 12 n’ibihumbi 500.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa