skol

Gambia: Perezida Adama Barrow yakuyeho ingendo agirira hanze n’izabo bakorana

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo ze n’iz’abandi bayobozi bose mu mahanga kugeza mu mpera z’uyu mwaka mu rwego rwo kwirinda gusesagura amafaranga y’igihugu.

Itangazo ry’iki cyemezo ryabonywe na Jeune Afrique rigira riti: "Perezida Barrow yashyize umukono ku iteka rihagarika ingendo zo mu mahanga za Perezida, Visi Perezida, ba Minisitiri, abakozi bo ku rwego rwo hejuru, abakozi basanzwe ndetse n’abakozi bo mu nzego zose n’ibigo bya Leta.”

Icyakoze, iki cyemezo kivuga ko mu gihe Gambia izaba itegetswe kwitabira inama mpuzamahanga, izohereza uyihagararira, kandi ngo ingendo zizaterwa inkunga n’abo hanze na zo zizakomeza kwemerwa, ariko uruhushya rukazajya ruturuka kuri Perezida Barrow n’undi yaha ububasha bwo kubikora mu izina rye.

Ubuzima bwo muri Gambia buhagaze nabi muri iki gihe kubera impamvu zitandukanye, zirimo ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire n’ibinyampeke, bifitanye isano n’intambara imaze igihe ibera muri Ukraine.

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize, ifaranga rya Gambia ryatakaje agaciro ku rugero rwa 11.6%, kandi umwenda iki gihugu kirimo wanganaga na 83.9% by’umusaruro mbumbe rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa