Icyamamare muri Sinema Shah Rukh Khan yinjiye mu muryango w’abaherwe ku Isi
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Umukinnyi w’icyamamare muri Bollywood, Shah Rukh Khan, yinjiye bwa mbere mu mubare w’abaherwe b’Isi bafite umutungo wa miliyari y’amadolari, aba umwe mu bakinnyi ba filime bakize kurusha abandi ku isi, nk’uko bigaragazwa n’urutonde rushya.
Khan w’imyaka 59, umutungo we ubarirwa kuri miliyari 1.4$ (angana na miliyari 1.03£), nk’uko byatangajwe na Hurun India Rich List 2025, urutonde ngarukamwaka rw’abaherwe bo mu Buhinde. Ibi byashyize uyu mukinnyi mu rwego rumwe n’ibindi byamamare ku isi nka Arnold Schwarzenegger, umuhanzikazi Rihanna, umukinnyi wa Golf Tiger Woods n’umuhanzikazi Taylor Swift, Forbes ikaba ibarura umutungo wabo kuri miliyari 1.6$.
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho ibindi byamamare bya Bollywood barimo umukinnyi wa filime Juhi Chawla, abakinnyi Hrithik Roshan na Amitabh Bachchan ndetse n’umuyobozi wa filime Karan Johar.
Khan uzwi cyane nk’Umwami w’urukundo muri Bollywood, amaze imyaka irenga 30 mu ruganda rwa sinema y’Igihinde. Yiyubatse kuva ku gukina filime kugeza ku gushinga inzu ikomeye itunganya filime (Red Chillies Entertainment) no kuba nyir’ikipe ikomeye ya Cricket muri IPL (Knight Rider Sports).
Anas Rahman Junaid, washinze kandi akaba n’umushakashatsi mukuru wa Hurun India, yabwiye BBC ati: “Umutungo wa Khan ushingiye cyane ku ruhare rwe muri Red Chillies Entertainment no muri Knight Rider Sports. Izindi nyungu ze zituruka mu mafaranga ava muri filime, kwamamaza ndetse n’ishoramari mu mitungo itimukanwa hirya no hino ku isi.”
Junaid yavuze ko kwinjira kwa Khan mu mubare w’abaherwe bigaragaza uburyo Ubuhinde buri kwinjira mu cyiciro gishya cy’ubukungu. Ati: “Ubukungu bw’Ubuhinde burimo gukura no kwinjira mu kindi cyiciro cy’ireme ry’ubukire, aho tubona ikigero gishya cy’ubukungu kivuka hanze y’ubwubatsi, ikoranabuhanga na banki. Siporo, imyidagaduro n’imishinga ishingiye ku burenganzira bw’umutungo w’ubwenge (IP) ubu bigeze ku rwego rwo kuba moteri zikomeye z’iterambere ry’ubukungu mu Buhinde.”
Yabigereranyije n’impinduka zabaye muri Zunze Ubumwe za Amerika, aho urutonde rw’abaherwe rwahoze ruyobowe n’abakire b’inganda n’abacuruzi ba banki, ariko ubu hakaba hagaragaraho abaherwe bafite amakipe ya siporo, abashoramari mu itangazamakuru n’ibirango byubatswe n’ibyamamare nka Michael Jordan, LeBron James, Oprah Winfrey na Beyoncé.
Nubwo benshi mu byamamare ku isi bafite ubutunzi bukomeye, Forbes yemeza ko gutunga miliyari y’amadolari bikiri ibintu bidakunze kubaho, kuko ku isi hose abagera munsi ya 20 gusa ari bo bageze kuri urwo rwego.
Nubwo hari abandi bakomeye i Bollywood bagaragaye kuri uru rutonde, umutungo wa Khan uri hejuru cyane ugereranyije n’abandi. Juhi Chawla, wamufashije gukina mu filime nyinshi, n’umuryango we bafite umutungo ubarirwa kuri miliyoni 880$, bakaba ari aba kabiri. Hrithik Roshan afite miliyoni 260$, Karan Johar agera kuri miliyoni 200$, naho Amitabh Bachchan n’umuryango we bafite miliyoni 183$.
Mu 2024, Johar yari yagarutsweho cyane ubwo yagurishaga 50% by’uruganda rwe rwa Dharma Productions ku muherwe Adar Poonawala, uzwi cyane mu gukora inkingo, ku kayabo ka miliyoni 119$.
Uyu mwaka, umubare w’abaherwe mu Buhinde wageze ku barenga 350, aho abaherwe bakomeye Mukesh Ambani na Gautam Adani bakomeje kuyobora urutonde rw’imitungo myinshi, nk’uko bigaragazwa na Hurun India.
Umunyabigwi muri Sinema ku Isi, Shah Rukh Khan, yinjiye mu mubare w’abaherwe batunze miliyari y’amadolari

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *