Ifu y’ibigori iherutse kwivugana imbwa 400 muri Zambia yakumiriwe muri RDC
Yanditswe: Monday 26, Aug 2024

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ibinyujije kuri Minisitiri w’Ubucuruzi, Julien Paluku Kahongya, yakumiriye ubwoko umunani bw’ifu y’ibigori yaturukaga mu gihugu cya Zambia nyuma y’uko bigaragaye ko irimo uburozi.
Ubwoko bw’ifu bwahagaritswe ni ubufite ibirango bya ’Africa Milling, Roller Meal and Breakfast, Farm Feed Super Dog Meal, Continental Milling, Shabco Milling, Girad Milling, Busu Milling et Star Milling.
Nk’uko byatangajwe n’ishami ry’itumanaho muri minisiteri y’ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga, ngo ubwoko bw’iyi fu bwamaze kwibasirwa n’uburozi bwa ’aflatoxin’ buzwiho kwangiza ubuzima bw’abantu n’inyamaswa.
Ingamba zo kuyikumira (Ifu), zafashwe hagamijwe kurinda abaturage nk’uko byatangarijwe abanyamakuru mu mpera z’icyumweru dusoje.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryagiye hanze, iyi minisiteri ivuga ko iperereza rigikomeje harebwa niba iyi fu igomba gukumirwa burundu cyangwa ari iby’igihe gito. Yasabye inzego bireba harimo polisi n’ibiro by’imisoro n’amahoro kuba maso kugirango ntihagire uwabaca murihumye akinjiza iyo fu.
Mbere yo gufata izo ngamba, Julien Paluku yagiranye inama kuri ’videwo’ na mugenzi we wa Zambiya, Chipkoka Mulenga, avuga ko izo ngamba zamaze gufatwa bityo ko bagiye gukora isuzuma ryimbitse.
Congo ifashe izi ngamba, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima muri Zambia, Elijah Muchima aherutse gutangaza ko imbwa zigera muri 400 zapfuye mu kwezi gushize nyuma yo kurya kawunga y’ibigori byanduye. Ibi bikaba byarateye impungenge ko n’abantu bashobora guhura n’akaga.
Eliya Muchima yatangaje ko amasosiyete asya ibigori yafashe ibipimo basanga birimo uburozi bwa ’aflatoxine’ bwinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *