Igiciro cya zahabu cyageze ku 129,76$ ku igarama rimwe nyuma y’aho abashoramari batangiye kuzigura ku bwinshi mu rwego rwo kuzigama imitungo yabo kugira ngo idatakaza agaciro.
Ibi biciro byatangiye kuzamuka nyuma y’imyanzuro ya politiki itunguranye yagiye ibaho muri uyu mwaka yagize igira ingaruka ku biciro by’ibintu ku masoko, ibyatumye abashoramari batangira gushyira umutungo wabo muri zahabu kugira ngo birinde ibihombo bya hato na hato.
Ibi byatumye igiciro cya zahabu kizamukaho kimwe cya gatatu ugereranyije n’igiciro yagurirwagaho muri Mata 2025.
Imwe mu myanzuro yatumye abashorabamari bagira impungenge ku biciro by’ibintu ku masoko ni imisoro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize ku bihugu bitandukanye, ndetse no kutumvikana guherutse ku bijyanye n’ingengo y’imari y’iki gihugu ibyatumye guverinoma iba ihagaze.
Impuguke zivuga ko iyo myanzuro ituma ibiciro bihinduka ku masoko ku buryo ikintu gisigara cyizewe ari zahabu ariyo mpamvu ziri kugurwa ku bwinshi.
Gregor Gregersen ucuruza ibibyanye n’amabuye y’agaciro yavuze abakiliya ba zahabu biyongereye mu mezi ashize ugerereranyije na mbere.
Ati: “Igiciro cya zahabu kizongera kimanuke ariko nkurikije ibibazo bihari by’ubukungu ibi biciro bizakomeza kuzamuka nibura nko mu gihe cy’imyaka itanu.”
Si ibyo gusa zivuga ko aba bashoramari benshi batagura zahabu y’ibuye ahubwo bagura impapuro za ETFs ziba zifite agaciro nk’aka zahabu kugira ngo birinde ikiguzi kigendana no gutunga zahabu.
Ikigo kigenzura igura n’igurisha rya zahabu ku Isi (World Gold Council trade association) cyagaragaje ko muri uyu mwaka hamaze kugurishwa ETFs zifite agaciro ka Miliyari 64$.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *